Iri raporo yashyizwe hanze n’abahanga mu bijyanye n’indwara zitandura yanagaragaje ko mu bihugu biri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikiguzi cyo kuvura diabète gishobora kuzagera kuri miliyari 59.3 z’amadolari ku mwaka mu 2030.
Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, bitangaza ko iyi raporo yatangajwe mu kinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima kizwi nka Lancet yakozwe n’itsinda rigizwe n’abahanga 70.
Aba bahanga bemeje ko mu bigaragara Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ititeguye kuba yahangana n’ubwiyongere bwa diabète, kandi ko hakenewe uburyo buhamye mu kongera serivisi zigamije gufasha abarwaye iyi ndwara, no kuzihuza n’izindi zigamije guhangana n’ibindi byorezo bidapfa gukira.
Abakoze iyi raporo bavuga ko umwanzuro ukwiye gufatwa mu buryo bwihuse, kandi bikagirwamo uruhare n’abafatanyabikorwa bose.
Kugeza ubu kimwe cya kabiri cy’abantu barwaye diabète muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara nibo baziko bayirwaye, 11% gusa akaba aribo babasha kubona ubuvuzi bakeneye.



















TANGA IGITEKEREZO