Umurwayi ugana muganga agomba kubahiriza amabwiriza ahabwa ariko ku burwayi bwo ku bice byihariye by'ibanga hari aho bisaba ubushishozi mbere yo guhitamo aho kwivuriza cyangwa ugomba kukuvura.
Mu buhamya bwatanzwe n’abagore bagaragaje ko bifuza kuvurwa n’abagabo indwara zijyanye n’imyanya ndangagitsina kuruta kubikorerwa na bagenzi babo, bagamije kwirinda agasuzuguro babikorana.
Ikindi ngo ni uko usanga aho kumva ububabare umurwayi azanye, umuganga ahita atangira kwigereranya n’uje amusanga haba mu miterere y’inyuma ku mubiri no mu magambo amubwira.
Zimwe mu mpamvu zituma abagore bahitamo kuvurwa n'abagabo iyo bigeze ku ndwara zifata mu myanya y’ibanga.
1.Gutinya kunengwa na bagenzi babo
Hari abagore benshi bagaragaje ko batinya kwiyambura imyambaro imbere y’abagore bagenzi babo, kugira ngo batagira ibyo babagaya. Ikindi ngo bitewe nuko mu bantu b’igitsina kimwe usanga akenshi umwe yigereranya ku wundi n’abagore banga kuvurwa na bagenzi birinda kugwa muri uyu mutego.
2. Abagabo bumva abagore vuba
Abagabo ngo bumva vuba iyo abagore barimo kubabwira ibijyanye n’uburwayi bwabo, mu gihe abagore bo ngo usanga barangwa no kubaza ibibazo byinshi cyane.
Abagore bavuga ko iyo umugore uvura indwara z’abagore akuvuye ngo aguha inama yihereyeho cyangwa se yitangaho ingero, ibyo bigatuma batabishyikiraho kuko baba bashaka udafite aho abogamiye.
3. Abagabo bariyoroshya
Indi ngingo ituma abagore bahitamo kuvurwa n’abaganga b’abagabo igihe bafite ibibazo by’imyanya y’ibanga ngo ni uko usanga baca bugufi cyane iyo bagiye kubakorera ibizamini ku gice cy’imbere.
Iyo rero ngo umugabo agiye gukora icyo kizamini agaragaza ukwicisha bugufi no kwihanganisha umurwayi kuko hari ubwo ababara kurenza uko abagore babyitwaramo kuri bagenzi babo.
4. Abagabo bagira ibanga
Abagore ngo batinya ko bagenzi babo igihe babavuye indwara z’imyanya myibarukiro bashobora kubiganiriza bagenzi babo bitewe nuko bakunda kuvuga. Mu buhamya uwitwa Ella Gonzalez yahaye ikinyamakuru Ask women yagaragaje ko uburyo yitaweho n’umuganga w’umugabo n’uw'umugore bitandukanye cyane.
Yagize ati “Nari mfite umuganga uvura indwara z'abagore, yanyitagaho mu buryo bwa kinyamwuga, akankurikirana uko mbyifuza kandi nzi neza ko n'abandi baganga b'abagabo ariko bitwara ku barwayi ku kigero cya 99,9%. Nyuma nagize abaganga babiri b'abagore bankurikirana ariko nta numwe nakunze muri bo.”
Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko atari ihame ntakuka ko abaganga b’abagore bafata bagenzi babo nabi ugereranyije n’abagabo kuko hari n’abo usanga babyitwaramo neza bakakuvura kandi ugakira.




Ibitekerezo 0