Mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, abantu benshi babonye abavandimwe, ababyeyi, inshuti n’abandi bantu badafitanye isano bicwa.
Imibare igaragaza ko nibura abantu 79,4% muri Jenoside babonye kimwe mu bikorwa bishobora gutera ihungabana, harimo no kubona abantu bapfa. Muri aba, 20% bakomeje kugira ibibazo by’ihungabana.
Imibare ya RBC igaragaza ko mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abantu 647 barimo abafite imyaka iri hagati ya 15 na 24 bagera kuri 24 bagize ikibazo cy’ihungabana, mu gihe abafite imyaka iri hagati ya 25 na 35 bari 292.
Iyi mibare yariyongereye mu 2022, kuko abahungabanye bafite imyaka iri hagati ya 15 na 24 bageze ku 153, abafite imyaka iri hagati ya 25 na 35 bo bagera kuri 522.
Mu biganiro ku bushakashatsi bwakozwe ku ihungabana rihererekanywa mu rubyiruko rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bwaganiriweho ku wa 7 Ukuboza 2023, Umuyobozi wa Porogaramu mu Muryango wigenga w’Abongereza uharanira kurwanya Jenoside ku Isi (Aegis Trust) mu Rwanda, Shenge Sandra, yatangaje ko ikibazo gikomeye gituruka ku byo ababyeyi cyangwa Umuryango Nyarwanda uhererekanya birimo n’amakuru atuzuye.
Ati “Icyo ababyeyi babo babahereza cyangwa se ibisekuru byababanjirije bibahereza harimo no guceceka, kutababwira ukuri kwa byose cyane cyane iyo tuvuze ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi hazamo n’uko biba binakomeye, biba ari ukuri kuremereye kuba rero ababyeyi badashobora kubivuga ni ibintu dushobora kumva ariko bikarwaza rwa rubyiruko.”
Ikindi cyagarutsweho ni ukuba urubyiruko rushaka kubihirikira ku bakuru ngo ni bo bagize uruhare muri Jenoside, bigasa no gushaka kubaka inzu ku kibanza kitatunganyijwe cyangwa ahantu hadakomeye.
Umuhanga mu mateka y’u Rwanda, Dr Antoine Rutayisire, yavuze ko umuntu wese wavukiye mu Rwanda n’uhaba uko yabigenza kose ihungabana rigomba kumugeraho, ahubwo abagize umuryango bagomba kwigishwa uburyo bakwirinda kurihererekanya.
Ati “Abenshi bafite ingaruka, baba ari abakoze Jenoside n’abatarayikoze. Kubera ko mu Rwanda Jenoside yaduhagaze hagati bamwe ibashyira ibumoso abandi ibashyira iburyo, bamwe ibagira Abahutu abandi ibagira Abatutsi, n’utarabishakaga yabaye we."
"Ku buryo umuntu ashobora kukubona mu isura y’icyo utari cyo, y’uko udatekereza ariko kubera ko uhagaze hariya akavuga ngo ubwo ari hariya agomba kuba atekereza kuriya cyangwa agomba kuba yarakoze biriya.”
Ubushakashatsi bwakozwe na Unit Club mu 2021 bwagaragaje ko urubyiruko rwarokotse Jenoside, rufite ibikomere bishingiye ku mateka ku kigero cya 87%, abavutse ku babyeyi basambanyijwe ku gahato, bafite igipimo cy’ihungabana ku kigero cya 69%, na ho abana bavutse ku babyeyi badahuje ubwoko bafite ihungabana ku ijanisha rya 43%.
Iyi mibare igaragaza ko urubyiruko rukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside bafite ibikomere ku kigero cya 35%, mu gihe abavutse nyuma ya Jenoside bugarijwe ku gipimo cya 14%.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bafite Ibibazo by’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Darius Gishoma, yavuze ko kuba mu gihe cyo kwibuka hagaragara urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ruhura n’ikibazo cy’ihungabana bitanga umukoro wo gufata ingamba zihariye.
Ati “Igihungabanyije umubyeyi gihungabanya n’umwana. …mu bakuru ubona ko bigabanuka ariko mu rubyiruko ubona ko hari ibitangira kuzamuka bitewe n’impamvu nyinshi, tudashobora no kwibagirwa ingaruka za Covid-19 n’ibindi bibazo bahurira na byo mu muryango bituma tubona imibare y’urubyiruko isa n’aho izamuka bivuga ko ari igice dukwiye kugira ingamba zihariye mu kwitaho.”
Dr Gishoma avuga ko mu ngamba zihari harimo gukorana n’amashuri ku buryo amateka yigishwa aba ari ukuri n’ababyeyi bagakangurirwa kuganiriza urubyiruko ku buryo amateka batayabwirwa n’abantu bashobora kuyagoreka.
Kugeza ubu hejuru ya 70% mu bigo nderabuzima byo mu Rwanda hari abashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, mu gihe abakenera izi serivisi barenga ibihumbi 350.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!