00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indonesia: Umugabo arwaye indwara imutera amashami ku mubiri

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 31 December 2014 saa 11:43
Yasuwe :

Umugabo ukomoka muri Indonesia witwa Dédé Koswara arwaye indwara idakunze kubaho ku Isi yahindanije ibirenge n’intoki ku buryo bizaho ibintu bimeze nk’amashami y’ibiti ku buryo adashobira guhaguruka kubera ububabare n’uburemere bw’ibi bintu bimuriho.
Urubuga rwa Gentiside Yaag dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu mugabo abagwa ubu burwayi inshuro nyinshi, aho gukira bukiyongera.
Iyi ndwara ayimaranye imyaka 10, ikaba yaratumye umubiri we uzaho ibintu bamwe bemeza ko bimeze nk’amashami (…)

Umugabo ukomoka muri Indonesia witwa Dédé Koswara arwaye indwara idakunze kubaho ku Isi yahindanije ibirenge n’intoki ku buryo bizaho ibintu bimeze nk’amashami y’ibiti ku buryo adashobira guhaguruka kubera ububabare n’uburemere bw’ibi bintu bimuriho.

Urubuga rwa Gentiside Yaag dukesha iyi nkuru, ruvuga ko uyu mugabo abagwa ubu burwayi inshuro nyinshi, aho gukira bukiyongera.

Iyi ndwara ayimaranye imyaka 10, ikaba yaratumye umubiri we uzaho ibintu bamwe bemeza ko bimeze nk’amashami y’igiti, bikaba byaratumye bamwita umugabo w’igiti.

Umubiri w’uyu mugabo ugenda uhinduka uko bwije n’uko bucyeye ngo kuburyo bitamworoheye no kuba yanyeganyega ngo agende kuko bimutera ububabare atabasha kwihanganira, ibi bikaba byaratumye atakibasha no kwigaburira.

Dédé iyi ndwara arwaye ntikira, bakaba bayita “Lewandowsky-Lutz” abantu bagera kuri 200 ku isi barayirwaye.

Uruhu rw’umuntu uyirwaye ruba rufite ibyago byo kurwara kanseri yo mu bwoko bwa “Papillomavirus”

Abaganga b’inzobere bagerageje kuvura Dédé biba iby’ubusa, kugeza n’aho umukuru w’Igihugu cya Indonesia yohereje abaganga ba kabuhariwe mu kuvura indwara z’uruhu bikananirana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages