Igituntu ni uburwayi bumunga amagufwa y’uruti rw’umugongo, bukageza n’aho bukurura aya magufwa n’imbavu, bityo hakavuka ubuhetame n’ikibyimba mu mugongo ari cyo bita inyonjo.
Umuntu urwaye inyonjo aba afite iki kibyimba kinini gitumbye mu bitugu, ku mpera y’urutirigongo, hagati mu ruti rw’umugongo cyangwa mu mbavu bikurizamo no kurega agatuza.
Nk’uko bitangazwa na Dr Byiringiro Jean Claude, umuganga ukuriye serivisi yo kwakira indembe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), hari n’izidi mpamvu zitandukanye zitera inyonjo zirimo uburwayi bw’imitsi, ubusumbane bw’amaguru n’uburwayi buturuka ku mikorere y’ubwonko (cerebral palsy).
Bityo Dr. Byiringiro ashimangira ko inyonjo idaterwa n’uburozi, kandi ko biba hakeya ko umwana ashobora kuyivukana ahubwo igenda iboneka uko akura kugera ageze mu bugimbi n’ubwangavu.
Dr Byiringiro agira ati “Inyonjo si uburozi nk’uko bamwe babitekereza, kuko impamvu ziyitera ziragaragara n’ubwo hari ubushakashatsi bugaragaza ko bamwe bashobora no kuyikomora ku koko k’ababyeyi.”
Dr Byiringiro akomeza avuga ko ubu burwayi bushobora kuvurwa bugakira igihe butarakabya ngo ubuhetame bugere ku mfuruka iri hagati ya dogere 40 na 45. Gusa iyo ubuhetame burengeje urugero havamo ingaruka zikabije ku buryo n’inyonjo iba itakivuwe.
Ababyeyi bashishikarizwa kujya basuzuma abana babo, bareba niba bafite ingendo idasanzwe cyangwa se uruti rudatunganye, babona hari ikibazo bakihutira kujyana umwana kwa muganga.



















TANGA IGITEKEREZO