Dr. Fred Bukachi, umuganga w’indwara z’umutima akaba n’umwarimu muri Kaminuza ya Nairobi avuga ko umubyibuho ukabije mu bana n’ibindi bibazo biri mu bibongerera ibyago byo kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso.
Bukachi agira ati: “Umuvuduko w’amaraso mu bana ntukunze kugira ibimenyetso. Ariko, iyo basuzumwe bahita boherezwa ku muganga ushobora kubavura.”
Akomeza avuga ko muri iki gihe batanga ubufasha bwibanze burimo kwigisha abagore batwite kubijyanye no kwirinda ibisindisha n’itabi.
Asobanura ko umwana uvutse igihe kitageze ashobora kugira ikibazo cy’ibiro bike, indwara y’umutima ndetse akagira n’ibyago byinshi byo gufatwa n’indwara y’umuvuduko w’amaraso. Aha kandi haniyongeraho amateka y’iyo ndwara mu muryango.
Iyangirika ry’imiyoboro y’amaraso
Indwara y’umuvuduko w’amaraso ikomoka ku ngufu akoresha iyo aca mu miyoboro iri mu mubiri.
Umutima upompa (wohereza) amaraso aca muri iyo miyoboro ica mu mubiri wose. Icyo gihe imiyoboro iriyagura ikongera igasa n’igarutse mu rwego rwo gukomeza gufasha amaraso gukomeza.
Ariko ku muntu ufite umuvuduko w’amaraso, amaraso ashyiramo ingufu kugira ngo ace muri iyo miyoboro; ibi bikaba bishobora gutuma yangirika, umutima na wo ukangirika n’izindi ngingo.
Ku ruhande rwa Kenya, Dr Bukachi avuga ko Minisiteri y’Ubuzima ifatanya na Minisiteri y’Uburezi mu gutambutsa ubutumwa bw’ubukangurambaga kuri icyo kibazo, no guteza imbere imikino no kugabanya stress mu bana.
Nubwo hatagaragazwa umubare w’abana babana n’indwara y’umuvuduko w’amaraso, gusa ngo iyi ndwara iri kwiyongera.
Kugeza mu 2000, indwara y’umuvuduko w’amaraso muri Afurika yari ifitwe n’abakuze bagera kuri miriyoni 80; Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Ubuzima rikaba ryaravugaga ko uyu mubare ushobora kugera kuri miriyoni 150 mu 2025.
Abantu bagirwa inama yo kugabanya isukari ya buri munsi ndetse n’umunyu bafata. Ikindi hari kugabanya itabi n’ibisindisha kuko biri mu bitera iyi ndwara.
Aha kandi nko muri Kenya, Minisiteri y’Ubuzima n’abafatanyabikorwa yatangije gahunda yo mu gihugu hose yiswe “Healthy Heart Africa”, igamije gufasha muri gahunda zijyanye no kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso.
Visi Perezida w’iyo gahunda Samer Al Hallaq agira ati: “Mu gihe twitegura kwizihiza umunsi wahariwe kurwanya indwara y’umuvuduko w’amaraso (17 Gicurasi), turamenyesha ko iyi ndwara ihangayikishije kandi bake nibo bazi ubuvuzi bwayo no kuyigenzura.”
Ange de la Victoire Dusabemungu
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO