Indwara y’umwijima igira amoko atatu agiye atandukaniye ku nyuguti ahabwa buri bwoko uko bwagiye buvuka busimburana. Bivugwa ko umuntu yarwaye umwijima iyo virusi za Hepatite A, B na C zinjiriye inyama y’umwijima w’umuntu zikawumunga kugeza aho washwanyagurika.
Nk’uko bitangazwa n’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso NCBT, ubu bwoko bw’umwjima uko ari butatu bugiye butandukanira cyane ku buryo bwanduramo.
Umwijima wo mu bwoko bwa A ni bwo bukunda kuboneka ku Isi cyane kuko buri mwaka habarurwa abarwayi bawo basaga miliyoni imwe n’igice. Ubu burwayi buterwa na virusi ya Hepatite A ikunda kuboneka mu myanda.
Uyu mwanda uba ushamikiye ku ibura ry’amazi meza, isuku nkeya n’uburyo bw’isuku nke mu miryango. Virusi ya Hepatite A ifata ibiribwa n’amazi byanduye cyangwa se byakozweho n’uwarangije gufatwa na yo.
Kuyirinda bisaba kugira isuku ndetse n’urukingo ruboneka mu mavuriro atandukanye mu Rwanda.
NCBT ishimangira ko umwijima wo mu bwoko bwa B na C butandurira mu myanda kuko virusi zabwo zandura nk’agakoko gatera SIDA; ni ukuvuga mu maraso binyuze mu mibonano mpuzabitsina, ibyuma bikomeretsa, n’umubyeyi akaba ashobora kuyanduza umwana amubyara.
Ibi bituma NCBT itemerera ugaragayeho ubu burwayi gutanga amaraso kuko yakwanduza uwayahabwa, n’ubwo bitandukana na SIDA ku kuba hari urukingo n’ubuvuzi bukorwa bigoranye.
Ubushakashatsi bwakozwe na passeportsante butangaza ko ingaruka z’ubu bwoko bw’umwijima zibasira inyama y’umwijima (foie) ku buryo ibimenyetso byose biba ari bimwe.
Ibyo bimenyetso bigenda bihinduka bitewe n’ubushobozi bw’umubiri w’umuntu, birimo umunaniro udasanzwe, guhinda umuriro, kubura ubushake bwo kurya (appetit), impiswi, isesemi, kwereruka k’uruhu n’amaso bigahinduka umuhondo (ictère).
Iyo umurwayi agannye abaganga hakiri kare indwara y’umwijima iravurwa ariko iyo inyama yawo yatangiye gushwanyagurika ntivurwa.
Tariki ya 28 Nyakanga ni umunsi mpuzamahanga ngaruka mwaka wo kuzirikana ku ndwara y’umwijima. Abantu bagera hafi kuri Miliyoni imwe n’igice ku Isi buri mwaka bahitanwa n’indwara y’umwijima nk’uko bigaragazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO).



















TANGA IGITEKEREZO