Indwara ya Mugiga” Meningitis” ntikirangwa mu bihugu bya Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kubera urukingo rwasakajwe n’itsinda ry’abashakashatsi, abakora imiti n’abagiraneza.
Umuyobozi w’umushinga w’urukingo rukumira Mugiga,M.V.P, Marie Pierre-Preziosi yavuze ko iyo ndwara itakirangwa muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara kuko ntawe urayirwara mu bakingiwe bose nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza byabitangaje.
Ati” Nta muntu n’umwe wahawe urukingo wari warwara iyo ndwara.”
Urukingo rwitwa MenAfriVac rwakozwe n’ikigo gikora imiti cyo mu Buhinde (Serum Institute of India) kibitwemo inkunga n’ikigega cy’umuherwe Bill Gates rwarageragejwe ruterwa abatuye Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara rukumira Mugiga mu gihe gito.
Indwara ya Mugiga yangiza ubwonko bikomeye igatera uburagi n’zindi ndwara nk’igicuri iyo itavuwe. Yarwawe n’abantu 250 000 icya kabiri cyabo barapfa hagati ya 1996 na 1997, ifatwa nk’icyorezo cya mbere gikomeye kibasiye Afurika.
Kuva mu 2008 kugera mu 2009 abagera ku 56000 banduye Mugiga muri Nigeria.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryahise ryemeza ko urukingo rwa MenAfriVac rushyirwa mu ziterwa abana bakiri bato.
Urwo rukingo rugura imiya 50 z’amadorali ya Amerika .
Pierre-Preziosi yagize ati” Abayobozi b’inzego z’ubuzima muri Afurika baratubwiye bati “Ntimutuzanire urukingo ruhenze kuko icyo kitaba ari igisubizo na gato.”
MenAfriVac ni rwo rukingo rwa mbere rwakorewe by’umwihariko muri Afurika kandi rudakenera guhora rwakonjeshejwe.
U Burundi, Repubulika ya Centrafrica, Eritrea, Kenya, u Rwanda, Uganda, na Uganda ni byo bihugu bizakoresha urwo rukingo bwa nyuma muri Afurika mu mwaka utaha.


















TANGA IGITEKEREZO