00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambwe 8000 ku munsi zishobora kurinda umuntu gupfa imburagihe

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 29 October 2023 saa 08:07
Yasuwe :

Binyuze mu bushakashatsi mpuzamahanga, Kaminuza ya Granada yo muri Espagne yagaragaje ko kugira ngo umuntu yirinde gupfa imburagihe bigizwemo uruhare n’indwara zitandura cyane cyane iz’umutima, byibuze agomba kugenda intambwe 8000 ku munsi.

Kugira ngo ubu bushakashatsi bushya bugerweho, hasesenguwe ubushakashatsi mpuzamahanga bugera kuri 12 bujyanye n’iyi ngingo ndetse bwagiwemo uruhare n’abantu barenga ibihumbi 110.

Bwamuritswe mu Kinyamakuru cy’Ikigo cya Amerika cyigisha ibijyanye n’umutima, UGR ibufatanyamo n’iya Castilla yo muri Espagne na none, iya Redboud yo mu Buhorandi n’iya Iowa yo muri Amerika.

Uretse kugabanya umunaniro cyane ko kugenda intambwe 8000 ku munsi bifasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bifasha kugabanya indwara zitandura nk’umutima, umuvuduko w’amaraso, umubyibuho ukabije, guturika k’udutsi tw’ubwonko, diabète yo mu bwoko bwa kabiri ndetse na kanseri zitandukanye.

OMS igaragaza ko kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, biri ku mwanya wa kane mu bitera impfu nyinshi.

Abantu miliyoni 41 buri mwaka bicwa n’indwara zitandura, barimo miliyoni 17 bapfa imburagihe ndetse 86% byabo bakomoka mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Kuri iyi nshuro aba bashakashatsi bavuga ko ku bashaka kugabanya ibyago byo kugira izo ndwara z’umutima, byibuze gukora intambwe 8000 buri munsi biri mu byabigabanya.

Aba bashakashatsi bagaragaza ko bidahagije gukora izo ntambwe ugenda bisanzwe ahubwo n’umuvuduko umuntu agenderaho na wo ufite uruhare runini mu kurwanya bya byago, bakagaragaza ko kuzikora wihuta ari byiza kurusha kugenda gake.

Indwara z’umutima ni zimwe mu zihangayikishije cyane, aho kugeza uyu munsi habarurwa abarenga miliyoni 20,5 mu Isi bicwa na zo cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’Amajyambere.

Kugira ngo yirinde ibyago byo gupfa imburagihe umuntu asabwa byibuze kwiruka intambwe ibihumbi 8000 ku munsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages