Intonganya za hato na hato z’ababyeyi zishobora kuba intandaro ikomeye y’ umuhangayiko ukabije (stress) ku bana.
Doctissimo dukesha iyi nkuru ivuga ko umuhangayiko ukabije ku mwana ushobora kugaragarira mu buryo butandukanye burimo kubura ibitotsi, kubyuka inshuro nyinshi mu ijoro, hamwe no kuba yanyara ku buriri kandi atajyaga ahanyara.
Inzobere mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko hari igihe uyu muhangayiko uterwa n’ibibazo bikomoka hanze y’umuryango umwana avukamo nko ku ishuri, mu nshuti ze n’ahandi, ariko kandi wanaterwa n’intonganya zo mu muryango.
Niba umwana agaragaza umuhangayiko ukomeye cyangwa ihungabana mu buryo butandukanye, bikwereka ko n’ibindi bintu bibi bishobora kumubaho; icyo bisaba umubyeyi/ umurezi ni ugutega amatwi umwana, ukumva ibyo avuga, cyane cyane ibintu bibi byamubayeho, nibwo usobanukirwa neza ko afite ikibazo cy’umuhangayiko.
Igihe ubona ko umwana afite ibimenyetso by’umuhangayiko ukabije ukwiye kumujyana ku muganga wabugenewe (specialist), akaganirizwa n’ababifitiye ubumenyi bwimbitse kugeza ubwo yiboneye igisubizo ku bibazo yifitemo.
Hari uburyo bushobora kwifashishwa n’ababyeyi/ abarezi cyangwa abandi babana n’umwana harimo kumutembereza, kumukoresha siporo, kumushushanyiriza utuntu dusekeje, kumujyana mu myidagaduro itandukanye, kumufasha kwitekerezaho (meditation) hamwe no kumukorera ibindi bintu uzi ko akunda byamufasha kuva mu bihe bikomeye arimo.
Icy’ingenzi cyane mu kuvura umwana umuhangayiko, ni ukumenya icyabimuteye. Mu gihe rero ari intonganya z’ababyeyi cyangwa abarera umwana zabaye intandaro z’ubu burwayi, ni byiza kumenya uburyo muzajya muganiramo.
Impuguke mu by’imibanire y’abantu zivuga ko ari byiza guha abana umwanya, ariko mu gihe hagiye kuganirwa ku bintu bikomeye bireba urugo, kandi ababyeyi bakaba bazi ko hari igihe batumva kimwe iyo ngingo, ni byiza kwiheza, mugashaka ahantu hiherereye, ku buryo abana batumva amajwi cyangwa intonganya zanyu.



















TANGA IGITEKEREZO