00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere yo muri Cuba iravura abagore barwaye Kanseri muri Polyclinic Baho

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 May 2015 saa 07:40
Yasuwe :

Dr. Osvaldo Rodriguez Lara, inzobere mu kuvura indwara z’abagore by’umwihariko kanseri (cancer) ifata imyanya myibarukiro n’amabere, ari gusuzuma ndetse akanavura abagore bose bafite izo ndwara, akabikorera mu ivuriro “Baho Polyclinic”.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr. Rodriguez ufite ubunararibonye mu buvuzi bw’abagore yavuze ko mu gihe gito amaze muri Kigali amaze kuvura abagore bafite ibibazo bagera kuri batandatu akaba asaba n’abandi kwisuzumisha kuko bizabafasha kuba kanseri yafatiranwa ikiri ku rwego rwa mbere, bityo bakavurwa bagakira.

Dr. Osvaldo Rodriguez Lara, inzobere mu kuvura indwara z’abagore

Yagize ati ”Iyo umugore yisuzumishije hakiri kare bituma tumenya uko ahagaze hakiri kare, iyo dusanze arwaye turamuvura, yaba akeneye kubagwa tukamubaga. Iyo cancer uyifatiranye icyizere cyo gukira kiba cyuzuye ariko uko utinda kigenda kigabanuka.”

Yakomeje avuga ko kanseri ifata mu myanya myibarukiro ikunda kwibasira abagore babyaye, kimwe mu bimenyetso byayo akaba ari ukuva amaraso mu myanya y’ibanga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina n’aho iy’ibere ikunze kwibasira abagore batarabyara cyangwa batigeze babyara, yo ikaba irangwa no guhinduka k’uruhu rw’ibere ndetse no gutobagurika kw’imoko.

Yongeyeho ko ntawagakwiye gutegereza ibimenyetso ngo abone kwisuzumisha dore ko ibyinshi biza bitinze hakaba n’ubwo bitagaragarira inyuma ku buryo bishobora kubonwa gusa n’ibikoresho byabugenewe.

Ultrasound digital 4D nayo yifashishwa mu kureba ibibazo biri mu nda
Colposcope Digital Imaging yifashishwa mu gupima kanseri

Ubundi umugore cyangwa umukobwa ategetswe kwisuzumisha cancer ifata imyanya myibarukiro byibura nyuma y’umwaka umwe atangiye gukora imibonano mpuzabitsina ndetse mu rwego rwo kuyirinda agakora buri gihe imibonano mpuzabitsina ikingiye.

Yatangiye kuvurira muri Baho polyclinic ku wa 26 Gashyantare 2015.

Uyu muganga kandi ntiyaje wenyine ahubwo yazanye na Dr Luis Ivan Baro Bouly, inzobere mu kuvura indwara z’abana ubifitemo uburambe bw’imyaka 24, akaba yaraje gutanga umusanzu we mu kuvura abana by’umwihariko abakeneye ubuvuzi bwihutirwa barimo nk’abafite indwara mu myanya y’ubuhumekero, umutima cyangwa bahuye n’impanuka.

Dr Luis Ivan baro Bouly uvura indwara z'abana

Uretse kuvura kandi Dr Ivan Baro aha ababyeyi inama zitandukanye zabafasha kwita ku mikurire y’abana babo ndetse n’ubufasha bw’ibanze bashobora kubaha mu gihe bagize ikibazo gikeneye ubuvuzi bwihutirwa kandi batabasha guhita bagera kwa muganga.

Aba baganga b’inararibonye bose bavuga ko biteguye gufatanyiriza hamwe na bagenzi babo b’abanyarwanda mu kubungabunga amagara y’abagore n’abana b’u Rwanda.
Ubundi bufasha cyangwa inama wabandikira kuri [email protected] cyangwa ugasura urubuga rwa Baha Polyclinic arirwo www.bahopolyclinic.com. Ushobora no guhamagara nimero zikurikira:0789339974, 0782833750 na 0782385450.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages