Inzobere zo mu Buhinde zigiye kuvura abagore n’abafite ibibazo by’imitsi n’ingingo

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 10 Gicurasi 2019 saa 11:35
Yasuwe :
0 0

Abaganga b’inzobere baturutse mu Buhinde bagiye kuza mu Rwanda mu gikorwa cyo gutanga ubuvuzi ku bagore n’abandi barwayi bafite ibibazo by’amagufa, imitsi n’ingingo.

Ni ku nshuro ya gatatu, iki gikorwa ngarukamwaka kizwi nka “Kigali Medical Camp” kigiye kubera mu Rwanda.

Gitegurwa n’Ikigo gikora Ubukerarugendo bw’Imbere mu gihuguAutomatic word wrap n’ubwambukiranya imipaka (Travel Abroad Solution and Services Ltd) ku bufatanye n’Ibitaro bya Apollo Hospital Chennai byo mu Buhinde.

Abo baganga bazaba bari mu Rwanda guhera tariki ya 13-15 Gicurasi 2019, bakorera mu Bitaro byo kwa Kanimba (Polyclinique La Medicale) mu Mujyi wa Kigali, biherereye inyuma ya Kiliziya ya St Famille.

Umuyobozi wa Travel Abroad Solution and Services Ltd, Mugume Elia, yabwiye IGIHE ko aba baganga bazasuzuma abarwayi.

Yagize ati “Dutumira abaganga b’inzobere bakaza mu Rwanda bagasuzuma abarwayi bakabavura. Hazaza abaganga babiri, umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore witwa Dr Kalaivani Ramalingam na Dr Vijay Kishore Kondreddy uzobereye mu kuvura indwara z’amagufa, imitsi n’ingingo.’’

Iki gikorwa kizajya gitangira saa mbiri n’igice gisozwe saa kumi n’imwe mu minsi itatu. Uzagana izo serivisi azitwaza 5000Frw yo kwisuzumisha, ariko yasabwa gukoresha ibizami akabyishyura ku ruhande hakurikijwe igiciro gisanzwe cyo kwa muganga.

Yakomeje avuga ko “Iyo hagize umurwayi bisaba ko azajya kuvurirwa mu Buhinde, aratugana aho dukorera i Remera hafi yo kwa Rwahama, tukamufasha ku bijyanye no kumushakira visa, icumbi, itike indege n’ibindi.”

Mu bindi ikorwa Ikigo gikora ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu n’ubwambukiranya imipaka, gikora harimo gufasha Abanyarwanda bifuza kujya kwiga Kaminuza mu mahanga, babashakira Kaminuza zitanga ireme ry’uburezi rishyitse, ibyangombwa, amacumbi n’ibindi.

Ku bindi bisobanuro, ababyifuza bahamagara nimero ya telefoni 0788380606 cyangwa 0788512380.

Dr Vijaya Kishore Kondreddy azobereye mu kuvura indwara z’amagufa, imitsi n’ingingo
Dr Kalaivani Ramalingam ni umuganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore
Umuyobozi wungirije wa Travel Abroad solution and services, Mugume Elie, (wa kabiri iburyo) ari kumwe na bamwe mu baganga b'Abahinde baherutse mu Rwanda mu bikorwa by'ubuvuzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza