Nkurunziza Theoneste waguweho n’inzu mu ntangiriro z’umwaka wa 2007 bikamuviramo ubumuga bumuteye kuba akiri mu bitaro kugeza ubu, yahisemo gucuruza amakarita ya telefoni anatanga “Me2U” mu bitaro kugira ngo atazavaho asabiriza.
Hashize imyaka igera kuri irindwi Nkurunziza aguweho n’inzu ye mu mu Majyepfo y’Igihugu, akangutse yisanga mu Bitaro bya Kabgayi. Yabwiye IGIHE ko kuri ibi bitaro basanze umugongo we wononekaye.
Kuva ubwo yoherejwe mu bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali(CHUK) ahamara igihe gito biranga, na ho bamwohereza mu bitaro byitiriwe umwami Fayisali (Faycal) bya Kigali.
Nkurunziza yabwiye IGIHE ko muri Fayisali bakoze uko bashoboye baramufasha birangira bongeye kumwohereza i Kabgayi ngo akomeze avurwe ibisebe, kuko umugongo we nta bundi bushobozi bari bawufiteho.
Yavuze ko byamutwaye amafranga atabarika agurisha imitungo ye yose. Avuga ko amafaranga agera kuri miliyoni miliyoni zigera kuri ebyiri yaciwe, yishyuyemo miliyoni n’igice yari yaciwe mu Bitaro byitiriwe Umwami Fayisali. Nkurunziza yakomeje avuga ko ubu nta kintu asigaranye nubwo akirimo umwenda w’ibitaro by’i Kigali na Kabgayi.
Arirwariza kuri byose kandi akishyurira abana be
Nubwo bitoroshye kubyumva, Nkurunziza avuga ko akora uko ashoboye agacuruza aho arwariye kuko yabonye ko ari bwo buryo yakwishakamo ibisubizo.
Kugeza ubu atewe agahinda n’uko abarwaza be bageze aho bacika intege bamuvaho, kubaho kwe ubu abikesha gucuruza amakarita ya telephone ya MTN akabona ifunguro ridahagije ariko rimutunze.
Yatangiye gucuruza aya makarita no kohereza Me2U muri Kanama 2013, abonye ko atakomeza gusabiriza ngo abone icyo arya kandi ari umuntu wigeze kwiha.
Kuri we avuga ko bigoranye kandi bikaba bitamumara ibibazo, bimufasha no kuba yagurira abana babiri yabyaye amakaye yo kwigiramo cyane ko n’uwari umugore we yaciwe intege n’ubu burwayi arigendera arabasiga.
Abona ngo byaraturutse ku kuba n’inzu yaragurishijwe kugirango yivuze. Gusa avuga ko ashyigikirwa n’ababa bari mu bitaro ahereza serivisi ndetse akemeza ko abonye igishoro kigari ashobora gukomeza kwishakamo ibisubizo akivuza akoresheje imbaraga ze asigaranye.
Birashoboka ko yakira
Umukozi mu bitaro bya Kabgayi ushinzwe inzu y’inkomere n’imbagwa, Mukanyandwi Agripine, avuga ko imvune y’uyu murwayi bigoye cyane ko yakira kuko imitsi yose ku ruti rw’umugongo yacitse ariko bamufasha kugirango ibisebe afite ku bice byo hasi bikire abone gusubizwa mu rugo.
Nubwo n’abaganga bahamya ko bigoranye ku mpmvu z’uburwayi amaranye igihe bavuga ko ashobora koroherwa agasubira iwe.
Bityo ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi busaba uwamufasha mu buryo bwose kubinyuza muri bwo cyangwa kuri nyirubwite.
Numero ya telefoni uyu murwayi abonekaho ni 07 85 31 77 72.



















TANGA IGITEKEREZO