Ubwo ku itariki yacyenda Ukuboza uyu mwaka hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ababana n’ubumuga butandukanye, akaba ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda byizihije uyu munsi binafungura ku mugaragaro serivisi nshya y’ubuvuzi Yitwa ‘speech therapy.”
Iyi serivisi yita ku kugorora imvugo y’abantu baba badashobora kuvuga neza baba barabivukanye cyangwa baragize ibibazo by’impanuka bikabaviramo ubwo bumuga bwo kutavuga neza. Inzobere mu buvuzi bw’ubu bumuga ukorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe Clare CAHOON yatangaje ko speech therapy ari uburyo bwo gusuzuma no kuvura ubu bumuga , anavuga ko akenshi usanga abafite iki kibazo biganjemo abana bato, mu gihe usanga mu bakuze iki kibazo ngo usanga cyaragiye giterwa no kugira impanuka , kurwara indwara y’umuvuduko w’amaraso; aho umuntu ashobora kugira iki kibazo cy’umuvuduko w’amaraso bikamuviramo kuba udutsi tw’amaraso twaturika maze ntabe agishobora kuvuga neza.
Col.Dr Ben Karenzi, umuyobozi w’ibitaro bya gisirikare by’u Rwanda, yavuze ko mu gushyiraho iyi serivii ari uko babonaga ikenewe cyane cyane ko bari basanganywe serivisi y’ubuvuzi bw’amatwi, amazuru n’umuhogo aho babonye ko akenshi usanga umurwayi afite ikibazo cyo kutumva rimwe na rimwe ntanavuge neza. Yijeje abarwayi bari aho babana n’ubumuga butandukanye ko bazajya bakorerwa ibishoboka byose cyane ko muri bo harimo ingabo zavuye ku rugerero bafite ubumuga butandukanye . Ibitaro rero ngo bifitanye amasezerano yihariye na komisiyo ibashinzwe mu bufatanye bwo kubavura no kubitaho .
Ababana n’ubumuga bari aho bavuga ko biyakiriye kandi babona bashoboye kuko ngo bafite imirimo myishi bashoboye nko kuba bafite ikipe ikina umukino w’abamugaye bakanajya hanze bagatsinda abanyamahanga , abandi na bo bagakora imirimo yo mu biro itandukanye.
Iyi serivisi nshya yo kuvura abatavuga neza imaze igihe kigera ku mezi atatu itangiye, abagera kuri 20 bakaba bamaze kubona ubufasha bwa muganga. Ni serivisi ikora nk’izindi zo kwa muganga mu bijyanye no kwivuza.
IGIHE



















TANGA IGITEKEREZO