Ikinyamakuru The Star kivuga ko ushinzwe ubuzima muri ako gace, Lawrence Oteng, yemeje ko batatu bapfuye abandi 122 bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye muri Kenya.
Ati “ Ni byo koko icyorezo cya Cholera kibasiye aka gace abantu 122 bari kwitabwaho mu bitaro.”
Oteng yavuze ko abarwayi bose bari kuvurwa kandi ko Leta ya Kenya yafashe ingamba zikarishye zo gukumira icyo cyorezo.
Ati twashyizeho itsinda rishinzwe kurwnya Cholera riri gusura abaturage mu ngo zabo. Iryo tsinda kandi riragenzura amahoteli n’amaresitora.”
Mu cyumweru gishize mu gace ka Migori, Cholera yishe barindwi 80 bajyanwa mu bitaro. Abaganga bavuga ko Cholera ikomeje gusakara muri Kenya kubera gukoresha amazi mabi.



















TANGA IGITEKEREZO