00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya : Batatu bishwe na Cholera 122 bajyanwa kwa muganga

Yanditswe na

Mudandi Frank

Kuya 18 February 2015 saa 02:47
Yasuwe :

Abantu batatu bishwe n’indwara ya Cholera abandi 122 bajyanwa kwa muganga ku wa mbere ku ya 17 Gashyantare mu gace ka Homa Bay muri Kenya.

Ikinyamakuru The Star kivuga ko ushinzwe ubuzima muri ako gace, Lawrence Oteng, yemeje ko batatu bapfuye abandi 122 bakaba bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye muri Kenya.

Ati “ Ni byo koko icyorezo cya Cholera kibasiye aka gace abantu 122 bari kwitabwaho mu bitaro.”

Abaganga bavuga ko Cholera ikomeje gusakara muri Kenya kubera gukoresha amazi mabi

Oteng yavuze ko abarwayi bose bari kuvurwa kandi ko Leta ya Kenya yafashe ingamba zikarishye zo gukumira icyo cyorezo.

Ati twashyizeho itsinda rishinzwe kurwnya Cholera riri gusura abaturage mu ngo zabo. Iryo tsinda kandi riragenzura amahoteli n’amaresitora.”

Mu cyumweru gishize mu gace ka Migori, Cholera yishe barindwi 80 bajyanwa mu bitaro. Abaganga bavuga ko Cholera ikomeje gusakara muri Kenya kubera gukoresha amazi mabi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages