00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso yica mu ibanga

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 15 April 2013 saa 05:15
Yasuwe :

Kuba ibimenyetso by’Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso bitagaragara keretse umuntu yisuzumishije, bituma ifatwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) nk’iyica mu ibanga. Ku bw’iyo mpamvu hashakwa ingamba zo kugabanya impfu zibasira abantu imburagihe biturutse kuri iyo ndwara.
Buri mwaka hizihizwa umunsi w’ishingwa ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryashinzwe tariki ya 7 Mata 1948, hagaragazwa imiterere y’ubuzima bw’abatuye Isi muri uyu mwaka (…)

Kuba ibimenyetso by’Indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso bitagaragara keretse umuntu yisuzumishije, bituma ifatwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS) nk’iyica mu ibanga. Ku bw’iyo mpamvu hashakwa ingamba zo kugabanya impfu zibasira abantu imburagihe biturutse kuri iyo ndwara.

Buri mwaka hizihizwa umunsi w’ishingwa ry’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryashinzwe tariki ya 7 Mata 1948, hagaragazwa imiterere y’ubuzima bw’abatuye Isi muri uyu mwaka hakaba haribanzwe ku kibazo cy’umuvuduko w’amaraso, kimwe mu bitera indwara z’umutima.

Umuyobozi mukuru wa OMS Margaret Chan, yavuze ko ingaruka z’umuvuduko w’amaraso ziteza ibibazo by’umutima bikomereye abatuye isi yose.

Ku bwa Chan, miliyoni 9,4 ku Isi yose bapfa buri mwaka bazize indwara y’umutima yakomotse ku muvuduko ukabije w’amaraso. Umuvuduko w’amaraso kandi ngo uri mu bituma impyiko zidakora neza, utera ubuhumyi n’ibindi bibazo ku buzima. Ibi bikaba bijyana ahanini no kuba umuntu yagira umubyibuho ukabije, diabeti, ibinure byinshi mu mubiri na byo bigatera urupfu.

Nk’uko Voanews ibivuga, OMS itangaza ko ibihugu bikize bifite abantu bake bafatwa n’indwara z’umuvuduko ukabije w’amaraso ugereranije n’ibikennye ndetse n’ibifite ubukungu buciriritse. Umugabane wa Afurika uza ku isonga aho usanga abakuze hafi ya bose bafite izi ndwara, mu gihe Amerika iza ku mwanya wa nyuma.

OMS kandi igaragaza ko indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso yakwirindwa kandi ko ivurwa iyo igaragaye hakiri kare.Rikangurira abantu bakuze ku Isi hose kujya bisuzumisha umuvuduko w’amaraso kugira ngo babashe gufata ingamba.

Margaret Chan umuyobozi wa OMS yavuze ko iki kibazo kigomba kwitabwaho agira ati” ni ikimenyetso cyerekana ko ubuzima butameze neza, ko haba hagomba kugira igikorwa kandi ibimenyetso by’umuvuduko ukabije w’amaraso ntibigaragara keretse umuntu yisuzumishije.”

Mu kwirinda iyi ndwara n’ingaruka zayo, abantu bose bagirwa inama yo gufungura ibiribwa birimo umunyu muke, indyo yuzuye, gukora imyitozo ngororamubiri, kwirinda itabi no kunywa inzoga nyinshi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages