Ubushakashatsi bugaragaza ko kwishushanya ku mubiri (tatouage) bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo kanseri y’uruhu ndetse n’icyorezo cya SIDA rimwe na rimwe.
N’ubwo ibitera indwara ya kanseri ari byinshi muri iki gihe, ubushakashatsei butandukanye bugaragaza ko kwishushanya ku mubiri biri mu bishobora gutera iyo ndwara.
Urubuga rwa dermatonet dukesha iyi nkuru ruvuga ko ibi bishushanyo by’umurimbo abantu bashyira ku bice by’umubiri bitandukanye bishobora kubakururira ingaruka zitandukanye zirimo kuba umuntu yabyimbirwa, kwandura indwara y’umwijima yo mu bwoko bwa B na C, ndetse n’agakoko gatera SIDA. Bakomeza bavuga ko mbere yo kwishushanyaho umuntu aba akwiriye no kubanza gutekereza kuri izi ngaruka.
Uru rubuga ruvuga ko umuti ukoreshwa mu gushyira ibi bishushanyo ku mubiri, utanga ibishushanyo by’amabara cyangwa ibyirabura ukoze mu ruvange rw’ibinyabutabire (substances chimiques) bishobora kugira ingaruka mbi ku ruhu. Uretse ibyo bishushanyaho, abakora “tatouage” bakoresha ibyuma kabuhariwe bitobora uruhu rw’inyuma.
Uretse izishyirwaho babanje gutobora uruhu, izo biyomekaho ku buryo zishobora kuvaho igihe umuntu abishakiye, uburyo zikurwaho biba bigoye ku buryo bikozwe nabi bishobora kwangiza uruhu, bikaba byanaviramo umuntu kurwara kanseri y’uruhu.
Amateka ya “tatouage”
Igikorwa cyo kwishushanya ku mubiri gikunze kugaragara mu byamamare ndetse na benshi mu rubyiruko aho usanga barashushanyije ku ruhu rwabo amashusho atandukanye.
Kwishyiraho “tatouage” ngo si iby’ubu kuko byahozeho kuva kera kandi bikorwa n’abantu batandukanye bo ku Isi. Kera kwishushanyaho byavugaga ibintu byinshi. Byakorerwaga n’abashakaga kwerekana amahame y’idini runaka, kwivura indwara runaka, cyangwa se mu rwego rw’umurimbo gusa.
Mu myaka ya 1990, ni bwo hagaragaye cyane abantu bishyizeho “tatouage”, icyo gihe yakoreshwaga mu kwerekana agatsiko umuntu abarizwamo. Muri iki gihe kuba ibyamamare cyangwa urubyiruko muri rusange ruhitamo kwishushanya ku mubiri bivuga ibintu bitandukanye; bishobora kuvuga ubwigenge, kureshya, umutako, gukurura abantu n’ibindi.
Hari kandi abishushanyaho ikintu runaka kugira ngo kijye kibibutsa ibyababayeho, nk’urupfu rw’umuntu bakundaga, ibintu bagezeho mu buzima badashobora kwibagirwa. “Tatouage” kandi igira igisobanuro bitewe n’aho iri nko mu mugongo, ku kuboko, ku kuguru, mu maso, ku myanya ndangagitsina n’ahandi.
Muri iki gihe ariko usanga urubyiruko rwinshi rwishyiraho “tatouage” rutazi n’icyo zivuga; ari uko gusa bazibonanye umuririmbyi bakunda n’ibindi. Nyuma iyo babwiwe icyo kwishyiraho ibyo bishushanyo bivuga bicuza impamvu babishyizeho.



















TANGA IGITEKEREZO