Inzobere mu kuvura indwara zifata imyanya myibarukiro y’abagore, Dr.Okasha Mohamed arashishikariza abagore n’abakobwa kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze n’icyo bakora ngo barinde ubuzima bwabo ingaruka zirimo n’urupfu.
Aganira na IGIHE, Dr.Mohamed, Umunyamisiri ukorera muri ‘Heritage Medical Park’, ivuriro rivura indwara zitandukanye mu Rwanda, yavuze ko kanseri y’inkondo y’umura ishobora kwirindwa binyuze mu kwisuzumisha hakiri kare.
Yagize ati ”Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyi ndwara(kanseri y’inkondo y’umura) ishobora kwirindwa, kugira ngo bigerweho ariko umuntu agomba kwirinda ibiyitera ndetse akanisuzumisha hakiri kare.”
Nk’uko akomeza abisobanura, Kanseri y’inkondo y’umura ituruka ku mpinduka zidasanzwe ku turemangingo tugize inkondo y’umura ikaba iterwa n’agakoko kitwa ‘Human papillomavirus (HPV)’, gashobora guhererekanywa binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ikaba ishobora kugaragaza ibimenyetso nyuma y’imyaka 10.
Iyi kanseri isuzumwa hakoreshejwe icyo bita ‘Cervical screening’ cyangwa ‘PapSmear test’, iki kizami kikaba gikorerwa abagore bafite kuva ku myaka 25 nk’uko biteganywa n’amabwiriza y’Umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS).
Dr. Mohamed ati ”Intego y’abaganga si ugutegereza ko umuntu agaragaza ibimenyetso ngo abone kwivuza. Iyo wisuzumishije hakiri kare tugasanga urwaye duhita dutangira kugukurikirana, aha uba ufite amahirwe menshi yo gukira. Iyo utinze ariko amahirwe aba ari make cyane.”
Iyo umugore afite kanseri ikiri ku rwego rwa mbere kandi akaba agikeneye kubyara, abagwa cya gice gifite kanseri, yaramuka asamye agakurikiranirwa hafi kugira ngo inda itazavamo, iyo atagikeneye kubyara icyo gihe bashobora gukuramo nyababyeyi.
Uyu muganga akomeza avuga ko umugore ufite kuva ku myaka 25 kugeza 49 aba agomba gukoresha ‘Pap Smear test’ byibura rimwe mu myaka itatu, mu gihe ufite kuva ku myaka 49 kugeza kuri 64 aba agomba kuyikoresha rimwe mu myaka 5.
Imibare itangwa na OMS igaragaza ko kanseri y’inkondo y’umura ihitana abagore ibihumbi 270 buri mwaka, 85% akaba ari abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Uretse urukingo ruhabwa abakobwa bafite kuva ku myaka 9 kugeza kuri 13 hagamijwe kuyirinda, abagore n’abakobwa banakangurirwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abantu benshi batandukanye kuko ari byo bishobora gutuma bayandura.
Ukeneye ibindi bisobanuro kuri kanseri y’inkondo y’umura cyangwa izindi serivisi zitangwa na Heritage Medical Park cyangwa kubonana na Muganga Okasha Mohamed wahamagara kuri telefoni igendanwa: 0785695930.
Heritage Medical Park ikorera ku Gisozi ku muhanda KG 714 hafi y’ishuri Ryan APAPEC, hirya gato y’ishami rya GT Bank.



















TANGA IGITEKEREZO