Imibare y’iyi Minisiteri igaragaza ko umwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2018/2019, Malaria yagaragaye ku barwayi basaga miliyoni 3.9.
Mu mezi 12 ashize ya 2019, Malaria yagaragaye ku bantu miliyoni 3.7 bavuye kuri miliyoni 4.8 yagaragayeho mu mwaka wawubanjirije wa 2018, bisobanuye ko abo yagaragayeho bagabanutseho 21% hagati y’iyo myaka.
Imibare kandi igaragaza ko n’abantu iyi ndwara iri mu zihangayikishije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere yica bagabanutse cyane kuko bageze kuri 264 mu mwaka w’ingengo y’Imari ushize wa 2018/2019 mu gihe mu 2016/2017 yishe 663 bangana n’igabanuka rya 60%.
Iyi mibare yagarutsweho kuri uyu wa 27 Mutarama 2020 mu nama itegura inama mpuzamahanga yo kurwanya Malaria n’indwara zidahabwa agaciro iteganyijwe kubera i Kigali muri Kamena 2020.
Umuyobozi ushinzwe ishyami ryo kurwanya Malaria mu kigo cy’ubuzima (RBC), Mbituyumuremyi Aimable, yavuze ko iryo gabanuka ryaturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kwegereza ubuvuzi abaturage.
Ati "Byose byatewe n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima kuko ubu abantu 57% bavurwa n’abajyanama b’ubuzima. Tuba dushaka gukangurira abaturage kwivuza hakiri kare."
Uretse iyi gahunda kandi hari no kuba guverinoma yarashyize imbaraga muri gahunda zo kurwanya Malaria zirimo gutanga inzitiramibu ku baturarwanda, gutera imiti yica imibu n’izindi.
Minisante igaragaza ko uyu mwaka izatanga inzitiramibu zisaga miliyoni 7.5 zirimo 3.5 zizakorerwa mu gihugu ndetse ko uturere 12 tuzaterwamo imiti yica imibu.
Amafoto: Niyonzima Moise



















TANGA IGITEKEREZO