Iyi ndwara iterwa n’isuku nke ihererekanwa binyuze mu gutizanya imyenda y’imbere, kutayisukura neza n’imibonano mpuzabitsina idakingiye.
Nubwo kandi abagore aribo yibasira ndetse ikagiraho ingaruka nyinshi, ishobora no gufata abagabo gusa bo ntibakunze kugaragaza ibimenyetso kandi akenshi irikiza.
Ku mugore iyi ndwara irangwa no kubabara igihe cy’imibonano mpuzabitsina, kwishimagura mu matako, kuzana ibintu bisohoka mu gitsina bisa n’umuhondo, kwishima mu gitsina ndetse rimwe na rimwe hakabyimba.
Ni mu gihe umugabo uyirwaye agira ububabare nyuma yo kwihagarika, kwishimagura ku gitsina kandi rimwe na rimwe hakagira ibintu bisohoka mu gitsina.
Igitabo ‘Larousse Medical’ kigaragaza ko indiririzi itera trichomonas igira ubukana bujya kumera nk’ubw’itera amibe ari nayo mpamvu kuyivura usanga bikunze kugorana.
Iki nicyo cyatumye Koperative Zirumuze ikora kandi igatanga imiti gakondo ari nayo yavumbuye umuti ‘Rubagantare’ uzwiho kurandura amibe n’ibikonoshwa byayo, yarashyize imbaraga mu bushakashatsi bwo gushaka umuti ushobora no guhashya ‘Trichomonas”.
Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Koperative Zirumuze, Nyakarundi Semahame Samuel, yavuze ko ubushakashatsi bakoze bwatumye babasha kuvumbura umuti ‘NY. Shengina’ ushobora kuvura Trichomonas n’izindi ndwara zitandukanye.
Ati “ Uyu muti tumaze imyaka irindwi tuwukoresha, mbere wari mu buryo bw’ifu ariko kuri ubu twamaze kuwuvugurura tuwushyira mu buryo bw’ibinini. Ni umuti w’umwimerere uturuka ku bimera kuko tuwukora twifashishije imizi y’igiti.”
Nyakarundi wihaye intego zo guteza imbere imiti gakondo ikorewe mu Rwanda, avuga ko umuti ‘NY.Shengina’ unyobwa iminsi irindwi kandi ukaba utangwa mbere yo gupima umurwayi.
Ati “ Murabizi ko imiti ituruka ku bimera iba ishobora kuvura indwara nyinshi, NY.Shengina nayo ni uko, uretse gukiza trichomonas burundu, inavura izindi ndwara zirimo iz’ubuhumekero, izifitanye isano n’uburozi n’izindi.”
Kwirinda biruta kwivuza
Nk’impuguke mu buzima rusange, Nyakarundi avuga ko ari byiza ko abantu baharanira kwirinda iyi ndwara igira ingaruka nyinshi zirimo n’amakimbirane hagati y’abashakanye.
Ati “By’umwihariko bashiki bacu kuko aribo ikunda kugeraho cyane turabagira inama yo kwirinda gutizanya imyenda y’imbere, ikindi igihe bayimeshe bakayanika ahantu hari izuba ryinshi ndetse byaba na ngombwa bakayitera ipasi kugira ngo bizere neza ko udukoko duto dukunze gukurira ahantu hatose kandi hijimye twapfuye.”
Mu gihe ukeka ko wanduye iyi ndwara cyangwa ufite bimwe mu bimenyetso bya trichomonas ushobora kugana amashami ya Zirumuze ari ku Muhima, Nyabugogo, Musanze na Rubavu bakagusuma basanga koko uyirwaye bakaguha umuti ugukiza burundu.
Iyo itavuwe neza, trichomonas ishobora kugira ingaruka zirimo kuba umugore uyirwaye mu gihe asamye ashobora kubyara umwana udashyitse cyangwa akavuka afite ibiro bike, kuba nyababyeyi yasaduka n’ibindi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko buri mwaka abantu miliyoni 160 ku Isi bandura trichomonas.











Amafoto: Muhizi Serge




Ibitekerezo 0