Ubushakashatsi bw’aba Banyarwanda bwamuritswe mu nama yiga ku buvuzi bw’indwara y’umutima iterwa na gapfura igihe umuntu atayivuje neza, cyangwa igihe yakoresheje imiti nabi. Iyi nama yateraniye i Cairo mu Misiri kuuva kuwa 13 Mutarama 2017, isozwa kuwa 16 Mutarama.
Iyi nama itegurwa n’ikigo cyo mu Misiri cyitwa ‘Aswan Heart Center’ ku bufatanye n’ Ishyirahamwe nyafurika mu buhanga bwo kwita no kuvura indwara z’umutima (PanAfrican Society of Cardioology).
Dr Naphatl Nyirimanzi yasobanuriye IGIHE uko we na mugenzi we Prof. Dr. Leon Mutesa bari bashimiriwe mu bashakashatsi baturutse imihanda yose bari muri iyo nama.
Yagize ati “Icyatumye duhabwa ishimwe (igikombe) mu bantu umunani ba mbere ni uko abari bayoboye iyo nama batoranyije abakoze ubushakashatsi bwiza, busubiza ibibazo by’ abaturage kandi bufite ireme muri bwo. Ubushakashatsi bwa buri wese muri twe twari duhagarariye u Rwanda bwaratoranyijwe. Byari ibyishimo kuri twe n’igihugu kandi n’intambwe ituma umuntu arushaho gukora cyane.”
Ku ruhande rwe, Dr Nyirimanzi avuga ko yakoze ubushakashatsi bwari bugamije kureba uko abana bameze nyuma yo kubagwa umutima kubera indwara ya gapfura.
Ubu bushakashatsi bwe bwibandaga ku bintu byinshi birimo kumenya uko umutima ukora nyuma yo kubagwa, uko umwana yiyumva n’uko abona abandi, yewe n’uko ababana nawe bamubona.
Ikindi kwari ukureba niba uwabazwe yubahiriza amabwiriza ndetse agafata neza imiti yahawe na muganga no kumenya impamvu iyo ari yose yatuma ibyo bitagerwaho uko bikwiye.
Icyagaragaye ni uko ishusho rusange y’abana babazwe imeze neza ugereranyije na mbere yo kubagwa.
Yasanze imbogamizi zituma ibyo bagomba gukora bidakorwa neza ijana ku ijana nazo ni nkeya kandi zigenda zigabanuka.
Dr Nyirimanzi yakurikiranye abana bafite imyaka 18 no munsi yayo baba barabazwe umutima ukomoka ku ndwara ya gapfura, baba barabagiwe mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal babazwe n’inzobere ziturutse hanze cyangwa se barabagiwe hanze y’igihugu ariko bakaza gukurikiranirwa mu Rwanda
Dr. Mutesa ni Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu buvuzi mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC). Ashinzwe guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu bigo byose by’ubuzima mu gihugu.
Muri iyi minsi arimo gukorana n’ibitaro bya leta n’ibyigenga mu gukoresha inkunga mu bushakashatsi butandukanye burimo no kugaragaza isano indwara z’umutima zifitanye n’inkomoko y’umuntu.
Dr. Nyirimanzi akora mu bitaro bya Kaminuza i Butare mu ishami ry’ubuvuzi bw’abana. Yakunze gukorana n’itsinda ry’abaganga bazaga kubaga abana indwara z’umutima. yakoze ubushakashatsi ku ‘Ikurikiranwa ry’abana babazwe indwara y’umutima mu Rwanda’.
Inama bitabiriye iba buri mwaka kugira ngo Afurika imenye uko imibare y’indwara z’umutima ihagaze, aho ingamba zo kuzirwanya zigeze, n’ibindi byakorwa ngo abantu babeho nta ndwara z’umutima.
Dr Nyirimanzi avuga ko inama y’abashakashatsi bitabiriye mu misiri bayungukiyemo byinshi bizagirira akamaro Abanyarwanda, ati” Ibyo twungukiyeyo ni byinshi kandi tuzabyifashisha twita ku batugana. ariko cyane cyane mu gufasha mu kwirinda iyi ndwara mu buryo bushoboka bwose.”



















TANGA IGITEKEREZO