Indwara zitandura zihangayikishije inzego z’ubuzima mu Rwanda no ku Isi kubera ko ari zo zica abantu benshi kurusha izindi. Mu ndwara zitandura harimo iz’umutima, diabète, kanseri n’izindi.
Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, avuga ko buri mwaka mu bantu bapfa mu Rwanda ijanisha rya 44% bicwa n’indwara zitandura, mu gihe ku Isi yose 70% y’abapfa baba bishwe n’indwara zitandura.
Yanavuze ko abenshi mu bicwa na COVID-19 akenshi baba basanzwe barwaye indwara zitandura hanyuma iki cyorezo cyabageraho kikabica mu buryo bworoshye.
Yagize ati “Ubukangurambaga bwo kurwanya indwara zitandura buranadufasha kurwanya icyorezo cya COVID-19 kuko abenshi bicwa n’iki cyorezo baba bafite n’izi ndwara zitandura.”
Ubu bukangurambaga bwatangijwe ku bufatanye bwa MTN Rwanda na RBC bwahawe izina rya “Y’ello Doctor” buzaba bukubiyemo kwigisha abaturage uko bakwirinda indwara zitandura, kuzisuzumisha no kuzivuza mu gihe basanze bazirwaye kuko ngo hari benshi bazi ko zitavurwa hakaba n’abandi bicara batazi ko bazifite kandi bakazabimenya baramaze kuremba.
Umuyobozi ushinzwe Serivisi zo kwakira Abakiliya muri MTN Rwanda, Mubiligi Yvonne, yavuze ko miliyoni 10 Frw zatanzwe ari izo kugura ibikoresho bizifashishwa mu bukangurambaga.
Yongeyeho ko hari n’izindi miliyoni 30 Frw zizifashishwa mu gutambutsa ubutumwa haba ku bitangazamakuru no ku butumwa bugufi buzohererezwa abafatabuguzi bose ba MTN Rwanda bagera kuri miliyoni esheshatu.
Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi, yatangaje ko MTN yihaye intego yo gukusanya 1% y’inyungu yose ibona mu mwaka ikayishyira mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage birimo uburezi, ubuzima, guteza imbere urubyiruko n’ibindi, ubu bukangurambaga nabwo bukaba buri muri iyo gahunda.
Yakomeje agira ati “Turashaka gusoza umwaka tugaragaza uruhare mu gushyigikira Abanyarwanda n’inzego z’ubuzima mu guhangana n’indwara zitandura.”
Mu minsi ishize MTN Rwanda na bwo yatanze inkunga mu bukangurambaga bwo kurwanya COVID-19 ndetse yiteguye gukomeza ubufatanye no mu gihe kiri imbere hagamijwe guteza imbere Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!