Ku wa 27 Nzeri 2024 abarwayi ba mbere ni bwo bagaragaye mu Rwanda, ubu abamaze kwandura Virus ya Marburg bageze kuri 49 mu gihe abo yahitanye ari 12.
Abakiri kuvurwa ni 29 mu gihe umunani mu bari bayanduye bakize. Muri rusange, hamaze gufatwa ibipimo by’abantu 2.107.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko guhera ku wa 06 Ukwakira 2024, ari bwo hatangiye gahunda y’ikingira mu bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura barimo abaganga.
Aba kandi bazakingirwa ni ababonanye n’abanduye n’abo mu miryango yabo kuko bifasha umubiri wabo kugira ubwirinzi buhagije bwo guhangana n’izi ndwara.
Butera yavuze ko kugira ngo inkingo zemerwe bica mu nzego zinyuranye zisuzumwa kandi n’uru ruri gutangwa mu Rwanda rwazinyuzemo zose.
Ati “Hari igice cya mbere aho zibanza guca muri za laboratwari bakareba uko zikora, zikagera ku rwego rwo gukoreshwa ku nyamaswa kugira ngo barebe ubushobozi n’umutekano wazo, noneho bikagera ku rwego rw’abantu.”
Yavuze ko rukoreshwa bwa mbere hari mu 2018.
Ati “Urukingo muri 2018 rwatangiye gukoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko n’umwaka ushize muri Uganda na Kenya bararukoresheje. Rwagaragaje ko nta ngaruka mbi rugira ku buzima cyangwa ngo rutere izindi ndwara, ntabwo rwica kandi rugaragaza ko rurinda iyi virusi ku rwego rushimishije.”
Dr. Butera yavuze ko undi mwihariko w’uru rukingo ari uko uruhawe umubiri we uba wamaze kugira ubudahangarwa mu gihe gito.
Ati “Ubwirinzi bwarwo butangira vuba. Umuntu ahawe urukingo uyu munsi, mu minsi iri munsi y’icyumweru umubiri uba wamaze kumenyera ku buryo wabasha guhashya iyi virusi.”
Uru rukingo rutangwa muri doze imwe, nyuma y’iminsi itatu ubudahangarwa mu mubiri bukaba bwatangiye kwiyubaka ku rugero rwa 70% nyuma y’icyumweru bukaba bwiyubatse ku rugero rwa 95%.
Mu gutanga izi nkingo, hazajya hakoreshwa uburyo bwa ‘Mobile Clinic’ aho hazajya hifashishwa imodoka zihariye zizajya zitangirwamo izi nkingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!