00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamirambo: Mu 2500 bavuwe n’Itorero ry’Abadiventisiti, 40% bari bafite indwara zo mu myanya y’ibanga

Yanditswe na Tombola Felicie
Kuya 15 May 2017 saa 09:53
Yasuwe :

Igikorwa cy’ubugiraneza cyo kuvura abafite indwara zitandukanye bagahabwa n’imiti ku buntu cyakozwe n’itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Mujyi wa Kigali cyaberaga munsi ya Stade Regional i Nyamirambo, cyagaragaje ko mu basaga 2605 bavuwe, 40% bari bafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Mu kiganiro Dr Mukeshimana Olive wari ukuriye iyo site y’ubuvuzi yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko kuva tariki ya 7 kugeza tariki ya 14 ari icyumweru bakozemo ubuvuzi bw’indwara zitandukanye nk’iz’umutima, amaso, indwara z’abagore, iz’abana, amenyo, nyuma hakabaho kwigisha ijambo ry’Imana.

Ati “Twavuye indwara zitandukanye kandi twabashije kuvura abantu bagera kuri 2605 tukanishimira ko abari bakeneye imiti twayibahaye. Ni igikorwa cy’urukundo, ntabwo wabwiriza ubutumwa abantu badafite amagaraga mazima. Twashyizemo imbaraga mu kugitegura kuko hano ni nkaho ari ivuriro ryari ryahimukiye.”

Imiti yatanzwe n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni enye ariko uko abantu bagendaga baba benshi hashatswe ibindi ndetse na Minisiteri y’Ubuzima itanga imiti ya malariya ku buryo abayisuzumwe bafashijwe.

Dr Olive yatangaje ko abaganga bari bahari bari 18 harimo n’inzobere enye umwe mu kuvura abana, abagore, amenyo, amaso n’indwara z’umutima bose bakaba ari abakirisitu b’itorero ry’Abadiventisiti.

Abajijwe ku ndwara babonye cyane ziganje mu babagannye , Dr Mukeshimana yagize ati “ Abantu benshi ni abafite indwara z’umutima , cyane cyane umuvuduko ukabije w’amaraso n’abandi bari hagati y’imyaka 25 na 40 bari bafite indwara zandurira mu myanya ndagagitsina.”

“Izo ndwara twabonye ko bidasanzwe hano muri aka gace ariko twarabavuye tubagira n’inama z’uburyo bagomba kwitwara, twabonye ko bidasanzwe tugereranyije n’uko tuvura ahandi, twasanze hano zihiganje rwose.”

Yakomeje agira ati " Ngereranyije mu bantu bose bavuwe kuri iyi site izo ndwara zari nko ku kigero cya 40%. Harimo syphilis, mburugu, imitezi tricomonas izo nizo twasanze ziganje haba mu bagabo no mu bagore ariko cyane cyane mu bagore kuko usanga aribo bagaragaza ibimenyetso vuba.”

Avuga ko bamwe bavuze ko impamvu batajya kwa muganga ari uko batinya umurongo uba ku bigo nderabuzima bityo bakagura imiti muri za farumasi batazi n’ibyo barwaye.

Uyu muganga usanzwe avura ku bitaro bya Kibagabaga, yavuze ko nyuma yo kubona ko izi ndwara ziteye inkeke, batanze inyigisho ku bijyanye n’uko zandura ndetse n’uko zirindwa.

Ubu buvuzi bwahawe abantu bo mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyamirambo, Nyakabanda, Rwezamenyo, Gitega no mu nkengero zaho.

Pasiteri Niyonangira Alex wo mu iri torero wari ushinzwe ibikorwa , yavuze ko ‘icyo twishimira cyane ni uko twavuye abantu indwara z’umubiri ariko bakanahitamo no kujya baza kumva ijambo ry’Imana. Abagera kuri 70% mu bo twavuye ntabwo ari abizera b’itorero ryacu kandi nabo bumvise ubutumwa bwiza bwa Yesu ukiza.”

Ubuvuzi n’inyigisho birimo gutangwa n’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi hirya no hino mu gihugu buri muri gahunda yiswe TMI ( Total Member Involvment) bishatse kuvuga ngo ‘Buri wese mu murimo w’ivugabutumwa’.

Ahatangirwaga imiti ku buntu nk'igikorwa cy'urukundo
Aho bakiriraga abarwayi
Dr Mukeshimana Olive avuga uko ibikorwa by'ubuvuzi byagenze
Habayeho n'igikorwa cyo gutanga amaraso
Hari abantu benshi baje kwivuza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages