Mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka nibwo RDC yatangaje ko mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu hagaragaye Ebola.
Icyo gihe Guverinoma ifatanije n’abandi bafatanyabikorwa bahise batangira gushyikiriza ubutabazi bw’ibanze abahatuye, hagamijwe gukumira ko ikomeza gukwirakwira, ndetse muri Nyakanga nyuma y’iminsi 42, itangaza ko nta murwayi mushya wa Ebola ukiharangwa.
Mu Burasirazuba bw’iki gihugu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Gatatu hagaragaye abandi bantu bane bafite ibimenyetso bya Ebola nyuma y’iminsi mike yivuganye abandi 33.
Guverineri wayo, Julien Paluku, yanditse kuri twitter ati “Virusi ya Ebola yemejwe muri Kivu y’Amajyaruguru. Minisiteri y’ubuzima yabyemeje nyuma y’isuzuma ryakozwe n’ikigo cy’ubushakashatsi cy’ubuzima cya INRB. Ndasaba ko abantu baba maso kandi bakitwararika.”
Iyo ndwara yagaragaye mu gace ka Beni ahitwa Mangina, ndetse inama ikomeye yahise ikorana isuzuma ingamba zihutirwa zigomba guhita zishyirwaho.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko muri uwo mujyi wa Beni nk’umwe mu ituwe cyane muri icyo gihugu, hari abantu basaga 20 bishwe n’indwara ifite ibimenyetso byo kuvirirana amaraso ariko ntiyeruye umunsi bapfiriyeho.
Yasobanuye ko nta bimenyetso irabona yashingiraho yemeza ko ubwoko bw’iyo ndwara yagaragaye mu birometero 2500, uvuye mu gace iya mbere yari irimo ari bimwe, gusa ngo hoherejweyo itsinda ry’abaganga 12 bazobereye mu gutanga ubufasha ku barwayi ba Ebola, bagomba kuhagera kuri uyu wa kane.
Kuva muri 1976, iyi ni inshuro ya 10 Ebola igaragaye muri iki gihugu, gusa abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima n’imiryango mpuzamahanga yagiye yoherezayo imiti ifasha mu gukumira ikwirakwira ryayo.



















TANGA IGITEKEREZO