Byavuzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Ukwakira 2021 ubwo mu Murenge wa Bweramana hatangirizwaga igikorwa cyo gutera umuti wica imibu itera malaria.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibirizi mu Karere ka Gisagara, Twizeyimana Jean de Dieu, ni we wari uhagarariye Ikigo cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, muri icyo gikorwa.
Yavuze ko ingamba zafashwe zirimo gutera umuti wica imibu, kurara mu nzitiramibu, gukuraho ibidendezi n’ibihuru hafi y’ingo n’izindi byatumye abarwara malaria baganuka.
Ati “Mu 2019 mu Karere ka Ruhango gusa twagize abarwayi ba malaria 145.461 yica abagera kuri 13, icyo gihe ni bwo twatangiye gutera umuti wica imibu. Mu 2020 abarwaye malaria bose ni 12.000 yicamo abantu bane. Naho muri uyu mwaka wa 2021 tumaze kugira abarwayi ba malaria 1513.”
Yakomeje avuga ko iyo mibare yerekana ko malaria ishobora gucika burundu abantu baramutse bubahirije ingamba zo kuyirwanya.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango bavuze ko badaheruka kurwara no kurwaza malaria kuko bubahiriza ingamba zo kuyirinda.
Kayinamura Alexandre ati “Kera twarwaraga malaria umuntu agahinda umushyitsi igatinda no gukira ku buryo byadindizaga n’akazi. Ubu ngubu aho imiti yaterewe kandi tukarara no mu nzitiramibu, njyewe iwanjye mu rugo nta muntu urongera kurwara malaria, imyaka ibiri irashize nta n’umwe.”
Mukakabanda Madeleine na we yavuze ko mbere bataratangira kubaterera mu nzu umuti wica imibu barwaraga malaria, ariko kuri ubu batakiyirwara.
Ati “Mbere bataratangira gutera umuti wasangaga imibu ari myinshi mu nzu cyane cyane nijoro ikarara iturya, ariko kuri ubu nta mibu igihari kuko bateye umuti. Birumvikana ko na malaria isa n’iyacitse kuko iwacu mu rugo nta muntu uheruka kuyirwara.”
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie Vianney, yavuze ko usibye kuzahaza ubuzima, malaria iteza ubukene mu baturage.
Ati “Iyo umuntu arwaye ntabasha gukora kandi ubukungu buva ku murimo, ni yo mpamvu dukangurira abaturage kwitabira iki gikorwa kandi gutererwa umuti wica imibu ntabwo bikuraho za gahunda zose zo kwirinda malaria zirimo kurara mu nzitiramibu, gukuraho ibigunda n’ibiziba bikikije urugo aho imibu ishobora kwihisha.”
Igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu nzu z’abaturage mu Karere ka Ruhango kiri gukorwa n’Abajyanama b’Ubuzima, kizamara iminsi 20.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!