Ikigo cy’Abanyamerika cyigisha ubuvuzi kikanateza imbere ubushakashatsi bubushamikiyeho, Mayo Clinic, gisobanura ko indwara ya dysarthria iterwa no kugagara kw’imwe mu mikaya yo mu isura y’umuntu, kugira ikibazo cy’imyakura yo mu mutwe bituma ururimi rugobwa cyangwa rugacika intege, n’imikaya yo mu muhogo igacika intege.
Yanaterwa kandi n’imwe mu miti abantu bandikirwa na muganga.
Ubu burwayi ni bubi cyane, kuko imbogamizi ya mbere igaragara mu mivugire. Uwagize ibyago byo kuyirwara itewe n’imiti ashobora kuyihindura cyangwa kuyihagarika agakira.
Ku wayirwaye bitewe n’izindi mpamvu bisaba kuvura impamvu nyirizina yamuyiteye.
Bimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara harimo kuvuga buhoro cyane ku buryo abandi badapfa kukumva, kudidimanga, kuvuga usakuza cyane wibwira ko ari bwo bakumva, kuvuga vuba vuba udatuza abantu bakananirwa kukumva neza, kuvuga ukoresheje umuvuduko munini, kudashobora guhindura ijwi, kuvuga ukoresheje imbaraga nyinshi, kuvuga ururimi rutava mu kanwa n’ibindi.
Indwara zishobora gutera Dysarthria zirimo kwangirika k’ubwonko, kanseri y’ubwonko, indwara yo kunanirwa kugenda yibanda mu bana ‘Cerebral palsy’, no gukomereka mu mutwe.
Mu ngaruka zigera ku bayirwaye harimo gutinya kuvuga cyangwa gutanga ibitekerezo mu bandi, ikabatera agahinda gakabije.
Ubu burwayi burakira?
Dysarthria ni indwara ikunze gusigira uwayirwaye ubumuga bwo kutavuga neza, kuyivuza hakiri kare bikagabanya ingaruka igira ku muntu.
Abahanga mu by’ubuvuzi bashobora kugerageza gufasha umurwayi kwitoza kuvuga neza, ariko ntibyoroshye kuyikira by’umwihariko iyo yamaze kwangiza ubwonko.
Iyi ndwara irimo amoko menshi ariko amwe muri yo akunda kwibasira abantu benshi ni yo tugarukaho cyane
-Flaccid Dysarthria
Ubu bwoko buterwa no kwangirika kw’imyakura igeza ubutumwa ku mikaya ngo hagire igikorwa ‘lower motor neurons’. Umurwayi avuga ijwi ricikagurika ritumvikana cyangwa ririmo umwuka mwinshi cyangwa ukumva avugira mu mazuru.
-Spastic Dysarthria
Iterwa no kwangirika kw’imyakura y’ubwonko ’upper motor neurons’ yohereza ubutumwa ku mikaya iyo hakorwa ibikorwa umuntu yikoresha ku bushake. Umurwayi agorwa no kuvuga cyangwa akamera nk’usohora ijwi ricika.
-Ataxic Dysarthria
Iyi ndwara iterwa no kwangirika ku gice cy’ubwonko cyitwa cerebellum, gifasha kugenzura imikorere myiza y’umuntu ku buryo agenda cyangwa yahagarara ntahirime. Abarwaye muri ubu buryo bagira intege nke mu ijwi kubumva bikagorana.
-Hypokinetic Dysarthria
Iyi dysarthria ituruka ku kwangirika kw’igice cy’ubwonko cyitwa basal ganglia, gishinzwe kugenzura ukunyeganyega kw’imikaya, amarangamutima n’ibindi bikorwa umuntu akora ku bushake. Iki gice gishobora gihitamo ibyo umubiri ukora n’ibyo udakora. Ku muntu urwaye iyi ndwara ijwi riba ryihinduranya risa niribura.
-Mixed Dysarthria
Ubu bwoko bw’indwara bugaragara kurusha ubundi, aho umuntu wayirwaye agaragaza ibimenyetso bitandukanye, hagendewe ku bwoko bwavuzwe haruguru.
Iyi ndwara ntiyica ariko ibiyitera nko kwangirika k’ubwonko bishobora kuganisha ku rupfu.
Abahanga mu buvuzi bagaragaza ko igihe cyose umuntu agaragaje kimwe mu bimenyetso by’iyi ndwara aba agomba kwihutira kujya ku ivuriro bakareba niba nta burwayi busatira ubwonko afite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!