00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza: Hagiye gutangizwa uburyo bwo kuba umwana yavuka ku babyeyi batatu

Yanditswe na

Ange Mukaneza

Kuya 6 December 2015 saa 06:28
Yasuwe :

Mu gihe buri mwaka mu Bwongereza abana igihumbi bavukana indwara ya mitochondrial ishobora guteza ibibazo birimo ubumuga bwo kutumva, indwara z’umutima ndetse n’ibibazo by’ubwonko, ubu iki kibazo kigiye kubonerwa igisubizo kuko guhera mu 2016 iki gihugu kizaba icya mbere mu gutangiza uburyo buzajya burinda abana kuvukana iki kibazo aho bazajya bavuka ku babyeyi batatu aho kuba babiri ibyo bise mitochondrial donation.

Mitochondria ni agace kaba mu turemangingo gafasha umuntu guhumeka no kubona ingufu. Abagore bagera ku 2500 mu Bwongereza bafite barwaye ’mitochondrial disease’ kandi bafite ibyago byinshi byo kuba bayanduza abana babo.

Kuba uburyo bwari busanzwe bukoreshwa mu guhangana n’iki kibazo butatangaga amahirwe yuzuye yo kuba umwana yavuka ari muzima, byatumye hatekerezwa uburyo bwa mitochondrial donation ahazajya hafatwa igi ryavuye ku babyeyi babiri hanyuma barihuze n’igi ry’umuntu muzima ryamaze gukurwamo Mitochondrial.

Umwana uzajya asamwa muri ubu buryo azajya agira uturemangingo (genes) tw’abantu batatu batandukanye ariko imyitwarire myinshi izaba ari iy’ababyeyi be kuko agace kitwa Nuclear DNA gatanga 99.8% by’imyitwarire(Traits) katazajya gahinduka.

Ikinyamakuru The world in dukesha iyi nkuru kivuga ko hari abadashyigikiye ubu buryo bitewe n’imyemerere yabo, hari n’abandi ariko bavuga ko umwana wavutse muri ubu buryo ashobora kuba ingumba.

Uburyo abantu batatu zajya bagira uruhare mu ivuka ry'umwana
Uburyo bwa mitochondrial donation buzarinda abana kuvukana mitochondrial disease

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages