00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gukingira imbasa abana basaga miliyoni ebyiri

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 23 July 2023 saa 02:43
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kongera gutanga urukingo rw’imbasa ku bana basaga miliyoni ebyiri bari munsi y’imyaka irindwi, mu buryo bwo kubongerera ubwirinzi mu kwirinda ko iyo ndwara yagaragaye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi yagera mu Rwanda.

Kugeza ubu muri RDC abana bafite iyo ndwara bamaze kurenga 100 mu gihe mu Burundi bamaze kuba bane, ibishobora kuba byatuma igera no mu Rwanda mu gihe haba nta gikozwe.

Mu Kiganiro Dusangire Ijambo cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu, Dr Sibomana Hassan Ushinzwe Ibikorwa by’Ikingira mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangaje ko ibikorwa byo gukingira bizatangira ku wa 24 Nyakanga 2023 bikabera mu gihugu hose aho buri mwana azahabwa ibitonyanyanga bibiri.

Urukingo rwa mbere ruzatangwa mu gihe cy’iminsi itanu, bigizwemo uruhare n’abajyanama b’ubuzima, urugo ku rundi. Biteganyijwe ko umwana wakingiwe azanashyirwa wino ku rutoki, kugira ngo bigaragare ko yakingiwe. Intego ni ugukingira nibura hejuru ya 95%.

Urukingo ruzatangwa ni urwo mu bwoko bwa kabiri mu kurinda iyi ndwara y’imbasa yo mu bwoko bwa kabiri na none, indwara itaraherukaga kugaragara kuko mu 2016 rwakuweho bijyanye n’uko iyo ndwara yari yaramaze kurandurwa.

Umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, Dr. Marie Rosette Nahimana wari mu kiganiro, yavuze ko impamvu abana bari munsi y’imyaka irindwi ari bo bagiye guherwaho ari uko bafite icyuho cy’ubwo bwirinzi.

Ati “Kubera ko kuva icyo gihe nta rukingo rwo mu bwoko bwa kabiri rwatanzwe, byagaragaye ko nta budahangarwa buhagije abo bana bavutse muri iki gihe bafite.”

Dr Sibomana avuga hakoreshwaga urukingo rumwe rwakingiraga ubwoko bw’imbasa bwa mbere, ubwa kabiri ndetse n’ubwa gatatu, urukingo rwa kabiri rwari rwarakuweho mu 2016.

Ati “Nyuma bijyanye n’uko iyo ndwara yari imaze kurandurwa OMS yasabye ko rukurwa mu zitangwa mu kwirinda ko rwagira ingaruka ku baruhawe kuko iyo ndwara itari igihari. Byatumye hakorwa urw’ubwoko bubiri kuko ari bwo bwari bukigaragara mu Isi dutangira gukoresha urukingo rutarimo ubwoko bwa kabiri.”

Dr Sibomana avuga ko guhera umwaka ushize ari bwo ibihugu byatangiye kubona abana bafite virusi y’imbasa yo mu bwoko bwa kabiri, rwongera gutangwa.

Ubusanzwe mu bantu 100 bafite iyi ndwara, batanu nibo bagaragaza ibimenyetso nko kugira umuriro, kuribwa mu muhogo n’ibindi, hakabamo na 1% bashobora kugira ubumuga buhutiyeho.

Dr Sibomana ati “Turasaba ababyeyi kwitwararika abana bakaba bakingiwe ariko bafite n’isuku ihagije kuko imbasa iterwa n’isuku nke ndetse yandurira mu rungano ngogozi. Ishobora kwandurira mu kanwa ku wanyoye amazi yanduye cyangwa uwariye ibiryo bifite isuku nke.”

Uyu muyobozi yemeza ko u Rwanda rwiteguye neza ndetse rufite buri kimwe cyose kizakenerwa muri iri kingira rusange.

Urwaye imbasa ashobora kugira ibibazo birimo n’iby’ubuhumekero kuko ifata imyakura ijyanye n’ibyo bibazo, yafata imyakura ifasha mu gutuma umuntu yatambuka ikamusigira ubumuga.

Mu Rwanda kuva mu 1993 nta mbasa ikiharangwa nubwo buri wese ahora ashishikarizwa gutanga umusanzu we mu kuyirinda by’umwihariko mu gukingiza abakiri bato.

Umuntu wa nyuma warwaye imbasa aheruka kugaragara mu 1993 mu cyahoze ari Cyangugu, ubu ni mu Karere ka Nyamasheke.

Abari bayirwaye bavuye ku bihumbi 350 bo mu bihugu 125 ku Isi hose mu 1988, ubu indwara y’imbasa yagabanutseho 99.9 %, ubu yiganje mu bihugu bihoramo intambara nka Afghanistan na Pakistan.

Abana basaga miliyoni ebyiri mu Rwanda bagiye guhabwa urukingo rw'imbasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages