Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS), rigaragaza ko ku Isi abantu barenga miliyoni 1,6 muri miliyoni 422 by’abarwaye Diabète ibica buri mwaka.
OMS inagaragaza ko umuntu umwe muri babiri bayirwaye, atayivuza.
Iyi ndwara akenshi iterwa n’imibereho ya muntu ikubiyemo uburyo afata amafunguro (Lifestyle) bituma habaho ubwiyongere bw’isukari mu mubiri, bikawubuza gukora umusemburo uzwi nka ‘Insuline’ uwufasha guhangana nayo.
Bimwe mu biyitera kandi harimo kunywa inzoga n’itabi byinshi, kurya ibiryo bikungahaye ku isukari bitera umubyibuho ukabije, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo ituzuye n’ibindi.
Mu Rwanda bimeze gute?
Mu Kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuvuzi bw’indwara y’ibihaha, impyiko, diabète n’izibasira imyanya igize urwungano ngogozi mu Kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Niyonsenga Simon Pierre, yavuze ko ubushakashatsi buheruka gukorwa mu 2014 bukorwa rimwe mu myaka itanu, bwerekanye ko abanyarwanda bari hagati y’imyaka 15 na 69 barwaye iyi ndwara ari 3%.
Abanyarwanda batuye mu mijyi nibo baza imbere mu barwaye diabète kuko bari ku gipimo cya 6,6%.
Mu Rwanda ntabwo iyi ndwara iraba ikibazo gikomeye, ariko Niyonsenga yavuze igihangayikishije ari uko ‘Abenshi ntibazi ko bayirwaye bigatuma bativuza hakiri kare, ngo bahabwe imiti ibafasha.’
Byibuza umuntu umwe muri babiri bayirwaye mu Rwanda ntabwo aba azi niba ayirwaye. Muri 3% bayirwaye, abapimwe basanzwe bazi ko bayirwaye bari munsi ya 50%.
Niyonsenga ati “Dusaba abantu kwisuzumisha hakiri kare byibuza inshuro imwe mu mwaka kuko ni indwara ifite ibimenyetso ariko bigaragara umuntu yarwaye.”
Nubwo diabète ishobora gufata abantu bo mu byiciro byose, abagabo bari hejuru y’imyaka 40 n’abagore barengeje 35, nibo bakunze kwibasirwa n’indwara zitandura nayo irimo. Gusa ngo umwana uyirwaye we, ibimenyetso bihita byigaragaza.
Kugeza ubu, mu bitaro n’ibigo nderabuzima byose byo mu Rwanda hatangirwa serivisi zo gupima no kuvura iyi ndwara kandi zitangwa ku bwishingizi bwose burimo na Mituelle de santé.
Mu Rwanda kandi habarurwa abantu barenga ibihumbi 15 by’abafata imiti ya diabète ariko Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uwo mubare ari muke, abenshi bayirwaye batabizi bigatuma batanivuza.
Niyonsenga yavuze ko byibuze buri mwaka mu Rwanda, abantu barenga 300 bapfa bishwe na diabète.
Iyi ndwara igira izindi ngaruka ku muntu uyirwaye zirimo kurwara umutima, guturika tw’udutsi two mu mutwe (stroke), kurwara impyiko, uburemba, ubugumba, kudakira mu gihe agize igikomere, gucika ingingo z’umubiri n’ibindi.
Kuyivuza birahenda?
Niyonsenga yavuze ko umurwayi wa diabète udakoresha ubwishingizi, uvurwa hakoresheje guterwa ‘Insuline’ bimusaba amafaranga asaga ibihumbi 15Frw naho uvurwa hakoreshejwe ibinini ni ibihumbi 10Frw ku kwezi.
Si ibyo gusa kuko iyo yamuzahaje, ikamutera izindi ndwara nazo bimusaba guhora azivuza kandi bikamubuza akandi kazi yakora.
Diabète nta muti igira
Niyonsenga yavuze ko hari abantu benshi biyitirira ko bavura diabète, nyamara ngo ni ubutekamutwe. Yasabye abantu bayirwaye kubirinda ahubwo bakajya bagana abaganga bemewe.
Kimwe n’ahandi ku Isi, ku wa 10 Ugushyingo, u Rwanda rwateguye ubukanguramba buzamara icyumweru, bugamije gusobanura ibitera, ibimenyetso, ingaruka za diabète, gupima no gufasha abayirwaye gutangira gufata imiti kare, kuyirinda n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO