Abahawe impamyabumenyi uko ari 24, bari bamaze imyaka ibiri bahabwa amahugurwa y’uburyo bafasha abanyarwanda benshi kugira ubumenyi bw’ibanze mu gufasha abahuye n’ihungabana.
Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka wa 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje [2020/2021].
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare w’abantu benshi bafite ibibazo by’ihungabana ahanini bikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyorezo nka Covid-19 n’ibindi.
Umunyamabanga mukuru wa CPR Rugambage Samuel yasabye abahawe impamyabumenyi kutazibika, ahubwo abasaba ko kuzibyaza umusaruro bavura abanyarwanda ibikomere bafite.
Ati “Ibyo mwigishijwe ntimukwiye kubibika cyangwa ngo muryamishe izo mpamyabumenyi mwahawe, ahubwo muzazikoreshe mukiza ibikomere abanyarwanda bahuye nabyo, birimo icyorezo cya Covid-19 ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Abahawe aya mahugurwa bo, batangaje ko bishimiye kuyahabwa, bashimira ubuyobozi bwa CPR bwagize uruhare rukomeye kugira ngo bigerweho, ndetse n’abarimu babigishije bakomoka mu Budage.
Umukozi mu kigo cy’Igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga RFL (Rwanda Forensic Laboratory), Bavugirije Pascal yabwiye abahuguwe ko u Rwanda rubatezeho umusaruro, bitewe n’ibibazo umuryango nyarwanda ufite.
Umuyobozi w’Itorero Lutheran Church mu Rwanda akaba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi ya CPR, Musenyeri Mugabo Evariste yabwiye abahuguwe ko babaye undi musanzu kuri Leta y’u Rwanda.
Yagize ati” Aya mahugurwa ni ingirakamaro mu buryo butatu. Icya mbere ni umuntu ku giti cye, icya kabiri ni ku miryango yabohereje, icya gatatu no ku matorero yabohereje. Ikindi ni umwihariko ku gihugu cyacu. Ni ingufu, ni ubuzima Leta ibonye nk’inyongera kugira ngo bukoreshwe mu buryo bukomeye cyane.”
Amasomo yatangiwe muri aya mahugurwa yatanzwe ku bufatanye n’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda CPR ku bufatanye na Trauma Aid Germany.
By’umwihariko, amahugurwa yo guhugura abaganga bashinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe yatangiye ku wa 2 Ukwakira mu 2021.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!