Ikigo cy’Abanyamerika ‘National Institute of Neurological Disorders and Stroke’, kivuga ko ufite iyi ndwara abura ibitotsi mu masaha y’ijoro, yanabibona agakanguka inshuro nyinshi mu ijoro, ibitsotsi bikamwibasira ku manywa.
Kivuga kandi ko iyo ndwara igira uruhare mu kwangirika kw’imibereho ya buri munsi uy’uyirwaye ku buryo byamugeza no ku rupfu, kuko hari n’igihe afatwa n’ibitotsi ku manywa atwaye ikinyabiziga nk’imodoka, ibyamuviramo gukora impanuka.
Hari n’abayirwaye bafatwa n’ibitotsi mu gihe bari kurya cyangwa se bari kugirana ibiganiro n’abandi, hakaba n’abibasirwa n’indwara yo gucika intege kw’imikaya y’imibiri yabo (Cataplexy) bikabaviramo ibibazo bitandukanye birimo no kuba bananirwa kugenda.
Urubuga rw’Abanyamerika rushyirwaho inkuru z’ubuzima, Healthline Media, mu 2022 rwatangaje ko abantu bari hagati ya 20 na 55 mu bantu 100,000 batuye Isi barwaye ‘Narcolepsy’, gusa iyo mibare ikaba ihindagurika mu bihugu bimwe na bimwe, kuko hari ibigira ubwiganze bw’abayirwaye ahandi bakaba bake.
Igitera iyi ndwara ntikiramenyekana neza, gusa abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko gukomereka k’ubwonko ndetse no kubura umusemburo wa ‘Hypocretin’ ugira uruhare mu birimo kuringaniza imisinzirire ya muntu, bishobora kubigiramo uruhare.
Umuntu wese yaba uw’igitsina gabo cyangwa uw’igitsina gore ashobora kwibasirwa n’iyi ndwara, gusa ‘National Institute of Neurological Disorders and Stroke’ igaragaza ko abana n’abangavu bo mu myaka irindwi kugeza kuri 25 ari bo bakunze kugaragaza ibimenyetso byayo, n’ubwo n’abandi bo mu bindi byiciro na bo babigaragaza.
Iki kigo kandi kivuga ko bitewe nuko nta buvuzi bwihariye bw’iyi ndwara buhari, uyirwaye ashobora gukorerwa ibizamini by’umubiri birimo no kureba uko umusemburo wa ‘Hypocretin’ ungana mu mubiri we.
Ashobora no kuvurwa ubundi burwayi yaba afite bushobora kugira uruhare mu gutuma ‘Narcolepsy’ imumerera nabi, no guhindura bimwe mu bikorwa bya buri munsi byagira uruhare mu gutuma imumerera nabi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!