00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ububi bwa ‘Nystagmus’, uburwayi butuma amaso yikaraga ku muvuduko udasanzwe

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 29 December 2023 saa 12:39
Yasuwe :

‘Nystagmus’ ni bumwe mu burwayi budasanzwe ariko bwibasira amaso kugeza ubwo yikaraga ku muvuduko wo hejuru, bikisubiramo inshuro nyinshi kandi bikaba umuntu atabigizemo uruhare.

Bivugwa ko kwikaraga kw’amaso ku kigero cyo hejuru gutuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kureba neza.

Urubuga American Optometric Association, ruvuga ko ibi bituma ushobora gutekereza ko ufite ubu burwayi ari kukureba kandi atari byo, ndetse akaba atanabasha nko gutoragura ikintu kuko aba abona ibikezikezi mu maso ye.

Urwaye ‘Nystagmus’ ashobora kwisanga amaso ye akomeza kwikaraga ajya hasi no hejuru, akajya yerekeza mu mpande, cyangwa akaba yanakwikaraga azenguruka.

Uru rubuga runavuga ko bimwe mu bitera iyi ndwara ari ibibazo by’imyakura byibasira umwana mu gihe avuka cyangwa mu mezi ya mbere nyuma yo kuvuga kwe, uwayirwara ari mukuru we bikaba byaturuka ku bundi burwayi yaba asanganwe burimo iturika ry’udutsi tw’ubwonko (Stroke) ndetse n’ihahamuka.

Runagaragaza kandi ko no kugira ubumuga bw’uruhu bishobora kuba intandaro ya ‘Nystagmus’, ndetse no gufata imiti itandukanye irimo iy’igicuri bikaba bishobora kugukururira ubu burwayi.

Urwaye ‘Nystagmus’ ashobora gufatwa ijisho rimwe cyangwa yose, iyi ndwara ikaba yanamutera kugira ibirimo isereri, kugorwa no kureba mu gihe cya nijoro ndetse no kubangamirwa n’urumuri.

Inzobere mu kuvura amaso zishobora kwita ku muntu urwaye ‘Nystagmus’ agakorerwa ibizamini by’amaso, ndetse akaba yakurikiranwa binyuze no mu kumubaza ibindi bibazo by’uburwayi yaba asanganwe kugira ngo byorohe kuba yahabwa ubuvuzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages