00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi bwagaragaje ko SIDA yakomotse i Kinshasa mu 1920

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 4 October 2014 saa 04:42
Yasuwe :

Impuguke mu by’ubuzima zo mu Bubiligi no mu Bwongereza, zagaragaje ko icyorezo cya SIDA kimaze guhitana abantu batari bake ku Isi, cyakomotse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1920.
Ikinyamakuru Sciencemag.org kivuga ko ubwo abakoloni b’Ababiligi bubakishaga gariyamoshi, umwe mu Banyekongo baturutse mu cyaro yaba yarariye inguge ikamwanduza Sida nawe akayisakaza mu bakozi bakoranaga no mu bandi baturage mu Mujyi wa Kinshasa. Izi mpuguke zivuga ko ubwiyongere (…)

Impuguke mu by’ubuzima zo mu Bubiligi no mu Bwongereza, zagaragaje ko icyorezo cya SIDA kimaze guhitana abantu batari bake ku Isi, cyakomotse muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1920.

Ikinyamakuru Sciencemag.org kivuga ko ubwo abakoloni b’Ababiligi bubakishaga gariyamoshi, umwe mu Banyekongo baturutse mu cyaro yaba yarariye inguge ikamwanduza Sida nawe akayisakaza mu bakozi bakoranaga no mu bandi baturage mu Mujyi wa Kinshasa.

Izi mpuguke zivuga ko ubwiyongere bw’abaturage, ubusambanyi bukabije hamwe no guterwa inshinge zitasukuwe ari bimwe mu byatumye icyorezo cya Sida gikwirakwira.

Bivugwa ko umwe mu bakoraga umuhanda wa gariyamoshi i Kinshasa mu 1920 ari we wazanye agakoko gatera Sida

Icyorezo cya SIDA cyatangiye kuvugwa mu myaka y’ 1980, ubu kimaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni 75 ku Isi.

Zimwe mu mpuguke mu buzima zivuga ko ubu bushakashatsi atari ubwo kwizera kuko bitumvikana ukuntu Sida yamaze imyaka 60 itaramenyekana.

Ikinyamakuru Top Info kivuga ko agakoko gatera Sida kakozwe n’Umunyamerika Robert Gallo muri Mata 1984 nyuma ya gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kurema udukoko ( U. S. Special Virus Program).

Iyi gahunda yakorerwaga mu bwihisho kuva mu 1962 kugeza mu 1978 . Top Info kivuga ko aka gakoko gatera Sida kagiye gaterwa mu Banyafurika n’Abanyamerika nk’inkingo zibarinda indwara, nabo bakayisakaza binyuze mu mibonano mpuzabitsina .


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages