Mu gihugu cya Neerland hari umugore wifuza gukora imibonano, akabyumvira mu kirenge cy’ibumoso, kubera kwangirika kw’imyakuru.
Inkuru dukesha 7sur7 ivuga ko umugore wo mu gihugu cya Neerland, kubera uburwayi arwaye ashaka gukora imibonano mpuzabitsina akabyumvira mu kirenge cy’imoso.
Ubwo bushake cyangwa se uburyohe ngo buzamukira mu kaguru k’imoso bukagera mu myanya ye ndangagitsina, akumva ashaka guhita abonana n’umugabo, iyo atabonye umugabo aho amushakiye bituma ababara mu kiziba cy’inda.
Uyu mugore amaze kubona ko ibimubaho bidasazwe, yagiye kwa muganga, Dr Marcel D. Waldinger, inzobere mu bijyanye n’imikorere y’udutsi tw’ibyumviro by’umubiri akaba n’umwarimu wa psychopharmacologie sexuelle muri Université ya Utrecht ukurikirana ikibazo cy’uyu mugore, avuga ko ubu burwayi uyu mugore yabutewe no kuba harabayeho ikibazo mu myakura (nerfs), bituma ikintu cyose atekereje, kimutera gushaka gukora imibonano mpuzabitsina.
Uyu mugore ngo ni we wa mbere urwaye ubu burwayi muri icyo gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO