Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko abanduye SIDA mu Rwanda kuri ubu ari ibihumbi 230 bangana na 3%.
Benshi mu bandura cyane ni urubyiruko cyane cyane abakobwa aho bangana na 1.8% mu gihe abahungu ari 0.6%.
Kuri uyu wa Kane umuryango AHF Rwanda watangiye ubukangurambaga muri za Kaminuza uhereye muri UR Nyagatare, mu rwego rwo guharanira ko ubwandu bwa SIDA mu rubyiruko bwagabanyuka.
Nteziryayo Narcisse ushinzwe porogaramu yo kwirinda muri AHF Rwanda yagize ati “Byagaragaye ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko bwagiye bwiyongera cyane cyane mu gihe cya Covid-19. Urubyiruko bisaba kubahora hafi, byabaye ngombwa ko muri Covid-19 abantu bahugiye muri Covid-19 bibagirwa ko SIDA nayo ari icyorezo kicyugarije isi.”
“Abanyeshuri bagitangira kaminuza kubera ko aribwo baba bakiva mu rugo, iyo bageze muri kaminuza basa nk’abirekuyemo gato kubera ko ntawe ubacunga baba bagifite . Byabaye ngombwa ko tujya inama dukora ubukangurambaga bureba cyane cyane urubyiruko, abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro.”
Nteziryayo kandi yavuze ko muri izi kaminuza bagiye kunyuramo zose, bazajya bashyiraho udusanduku dutangirwamo udukingirizo ku buntu, ku buryo mu gihe kwifata byanze abanyeshuri baba bafite ubundi buryo bwo kwirinda bakoresheje agakingirizo.
Musabyemariya Epiphanie wiga mu mwaka wa kane mu bijyanye n’ubworozi bw’amatungo, yavuze ko kuba bahuguwe ku buryo bwo kwirinda virusi itera SIDA ari ingirakamaro, by’umwihariko kuba begerejwe udukingirizo tw’ubuntu.
Ati “Mbere udukingirizo tutaraza habagaho ibibazo byo gutwara inda zitateganyijwe, kwandura SIDA n’ibindi bibazo bikomoka ku mibonano idakingiye ariko ubu byoroshye.”
Ubuyobozi bwa UR Nyagatare bwashimye ubwo bukangurambaga, buvuga ko ari inyunganizi cyane cyane ko kaminuza ziba zirimo abanyeshuri bavuye mu mashuri yisumbuye aho baba bacungwa umunsi ku munsi, hakaba abisanga kwigenzura byabananiye iyo bageze muri za kaminuza aho bagomba kwimenya.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) kigaragaza ko mu Rwanda handura abantu ibihumbi bitanu aho 33% yabo ari urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!