Mu byatumye iyi ndwara igabanuka harimo icyizere abaturage bahaye abajyanama b’ubuzima bemera ko babavura, harimo kandi kuba muri aka Karere harubatswe amavuriro y’ibanze menshi, gutera imiti yica imibu mu nzu z’abaturage ndetse n’amavuta yisigwa abantu bagiye kuryama kuburyo imibu ibahunga.
Imibare itangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko 80% bya malariya igaragara mu Rwanda yibasira cyane intara y’Iburasirazuba n’’iy’Amajyepfo.
Mu myaka itanu ishize ngo abaturage bizeraga abajyanama b’ubuzima muri aka Karere bari mbarwa, abenshi bararwaraga aho kubagana bakajya kwa muganga. Uko imyaka yagiye ishira abaturage batangiye kubona akamaro k’abajyanama b’ubuzima barabizera barabavura, babagira inama ubundi babafasha guhashya iyi ndwara.
Jyambere Samuel ufite abana batatu, akaba atuye mu Kagari ka Rwimiyaga avuga ko kimwe mu bituma atakijya kwa muganga ahubwo akagana abajyanama b’ubuzima ari uko isaha n’isaha abagereraho bamwakira neza, bakamuvura ndetse bakanamukurikirana bakamenya ko imiti bamuhaye yamuvuye.
Akomeza agira ati “ Ubundi iyo ugiye kwa muganga baguha imiti gusa ugataha ariko umujyanama w’ubuzima we arayiguha akazaza no kureba ko imiti yaguhaye yakugiriye umumaro, iyo asanze itarakuvuye akugira inama yo kujya kwa muganga. Umuntu nk’uwo ukwitaho gutyo nta kuntu utamugana.”
Agaciro k’abajyanama b’ubuzima
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima gitangaza ko abajyanama b’ubuzima mu Rwanda aribo bavura abarwayi ba malariya hejuru ya 60%.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien avuga ko abajyanama b’ubuzima ari bamwe mu bantu bitanga, bagakora akazi kabo neza.
Ati “Mu myaka itanu ishize akarere ka Nyagatare kahoze ku isonga mu kwibasirwa na malaria ku rwego rw’igihugu, ariko ubu turi mu turere tugaragaramo malaria nkeya. Iyo ntambwe nta bandi bayidufashishe uretse abajyanama b’ubuzima, bakanguriye abaturage gukora amasuku ku ngo zabo, gutera imiti yica imibu mu nzu n’ibindi .”
Yavuze ko muri Nyagatare hari abajyanama b’ubuzima 2520 bafasha mu bikorwa bitandukanye by’ubuvuzi.
Meya Mushabe anashimira abafatanyabikorwa batandukanye barimo SFH yabafashije mu kubaka amavuriro y’ibanze n’abandi.
Amavuta yifashishwa mu kurwanya malariya ni ikindi gisubizo
Meya Mushabe avuga ko gahunda yo kurwanya malaria hifashishijwe amavuta umuntu yisiga umubu wamubona ukamuhunga ari indi ntwaro yaje kubafasha guhashya iyi ndwara.
Avuga ko kuri ubu muri aka Karere abajyanama b’ubuzima bagera kuri 56 bafite aya mavuta, bagasaba abaturage kubagana.
Gutanga serivise nziza biri mu byatumye abajyanama b’ubuzima bayobokwa
Uwizeyimana Immaculée ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Matimba mu Murenge wa Rwimiyaga, avuga ko gutanga serivise nziza biri mu byatumye abaturage babakunda bakanabayoboka.
Yagize ati “Abaturage dutangira kubavura ntabwo batwumvaga neza gusa igihe cyarageze batugirira icyizere bumva ko imiti tubaha ibavura. Ubu buri wese urwara ahita aza kutureba, ikindi tubakangurira gutema ibihuru biba bikikije ku nzu zabo no gusiba ibinogo birekamo amazi.”
Nyirahabimana Jessica utuye mu mudugudu wa Kizungu mu Kagari ka Rwimiyaga, we avuga ko kudacika intege mu gukangurira abaturage kwirinda malariya kabone nubwo batabumvaga byatumye abaturage bageraho bakabyumva.
Akomeza agira ati “Ubu abaturage batwiyumvamo cyane kuko mbere wasangaga arwara kugera ku kigo nderabuzima bikamugora bitewe no gutega moto, none ubu ararwara agahita aza iwanjye kuko tunaturanye ntatinya no kuza mu ijoro nkamuvura nkamuha imiti akoroherwa, ubu mu cyumweru nsigaye nakira abana nka batanu.”
Akarere ka Nyagatare gafite ibitaro bimwe aribyo bya Nyagatare n’ibindi bya Gatunda bigeze kuri 85% byubakwa. Gafite ibigo nderabuzima 20, amavuriro yibanze 53 amavuriro yigenga 16 ndetse na pharmacy zigenga 10.
Kuri ubu ngo hari kubakwa andi mavuriro y’ibanze 34 azatuma abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza zigabanuka.



















TANGA IGITEKEREZO