Ni ibyagarutsweho na Dr. Gahungu Daniel, ukorera muri Polyclinique Saint Bernard mu Mujyi wa Kigali, ubwo yaganiraga na IGIHE agaruka ku bukana bw’indwara ya Asthma, aho uyirwaye ntakurikize neza inama ahabwa na muganga bimushyira mu byago byamugeza no ku kwicwa na yo.
Yagize ati ‘‘Asthma ni kimwe mu bishobora gutuma umugore abyara umwana utagejeje igihe (mbere y’amezi icyenda). Asthma ni indwara ishobora gutuma umugore abyara umwana ufite ibilo bike, kuko iyo ndwara iyo umugore ayifite kandi atwite, aba yinjiza umwuka muke mu mubiri we.’’
‘‘Kandi uriya mwuka umwana na we agomba kuwuhumeka (…) mu gihe uwo mugore adafashe imiti neza, ashobora kuremba kenshi noneho bikagira ingaruka ku mwana.’’
Dr. Gahungu Daniel kandi yibutsa umuntu wese urwaye Asthma ko iyo arwaye indi ndwara akajya kwivuza, aba agomba kwibuka kubwira muganga ko arwaye Asthma kugira ngo bamuhe imiti bigengesereye, kuko hari iyo bashobora kumuha bikamutera kuremba.
Mu yamurembya harimo imwe mu ihabwa abafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso, ihabwa abafite indwara y’umutima, imiti umurwayi anywa ikamutera ‘allergie’ n’indi itandukanye.
Usibye iyo miti, ibindi bituma urwaye Asthma ashobora kuremba ni nk’igihe ari ahantu hatari umwuka mwiza akaba yahumeka ibirimo umukungugu, gukubura agahumeka ivumbi, ubwoya bw’inyamaswa nk’ijangwe cyangwa imbwa, imibavu (parfum) ihumura cyane n’imyotsi.
Mu bindi harimo ko ku w’igitsina gore uyirwaye ashobora kuremba mu gihe ari mu mihango, kuko hari imisemburo igabanuka mu mubiri we kandi yari isanzwe igira uruhare rwo guhumeka neza kwe.
Kujya ahantu hari indabo nyinshi na byo byatuma uremba mu gihe urwaye Asthma, kuko zifitemo utuntu tumeze nk’ifu na two kuduhumeka bikaba bitera urwaye Asthma kuremba.
Zimwe mu ngaruka zigera ku muntu wazahajwe na Asthma ni ukugorwa n’ubuzima ku bwo kutabasha gukora akazi ke ka buri munsi, bitewe no guhorana ibibazo bitewe n’iyo ndwara birimo gusemeka no gufungana mu myanya y’ubuhumekero akumva abura umwuka, no kubura ibitotsi iyo aryamye ku bwo guhora akangurwa n’ubwo burwayi.
Dr. Gahungu Daniel avuga ko nta mafunguro yihariye ku murwayi wa Asthma, ariko ko atagomba kurya cyangwa kunywa ibintu asanzwe afata bikamutera ‘allergie’ kuko byamushyira mu kaga ko kuremba.
Anakomoza ku kuba ufite iyi ndwara aba agomba kwitwararika agahitamo ahantu ho gukorera imyitozo ngororangingo hari umwuka mwiza ndetse akibuka kubanza gukoresha umuti ahabwa na muganga.
Ati ‘‘Hari ahantu atagomba gukorera siporo. Tuvuge nk’ahantu hari umwuka wanduye, nk’ahantu hari inganda nyinshi cyangwa mu mihanda hari guca imodoka zifite umwotsi mwinshi. Iriya myotsi ashobora guhura na yo ahantu ari gukorera siporo, bishobora gutuma azahazwa na Asthma’’.
Nubwo Asthma ari indwara idakira, uyirwaye agirwa inama yo kubahiriza amabwiriza ahabwa na muganga, ibyamuha kuba yaba mu buzima busanzwe nk’undi muntu udafite iyi ndwara, impinduka zo kurwara kwe zikaba zaza gake gashoboka.
Abaha akato umuntu urwaye Asthma batekereza ko yabanduza na bo barakeburwa kuko iyi ndwara itandura nubwo ishobora guturuka ku ruhererekane rw’imiryango.
Uramutse ubonye umuntu urembejwe na Asthma wakwihutira kumugeza ku ivuriro rikwegereye, kugira ngo ahabwe ubufasha ubuzima bwe butarajya mu kaga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!