00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo: urubyiruko rwatinyuwe kukagurira mu ruhame

Yanditswe na
Kuya 14 February 2015 saa 08:50
Yasuwe :

Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF urashishikariza urubyiruko kudatinya kugurira udukingirizo mu ruhame kuko isoni zitaguranwa ubuzima.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, ku wa 13 Gashyantare 2015, bamwe mu rubyiruko bavuze ko badakoresha udukingirizo kubera ipfunwe baterwa no kutugurira mu ruhame.
Hakizimana Ezekias wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko atapfa gutinyuka ngo asabe kugura agakingirizo mu iduka kuko benshi bahita (…)

Umuryango Urwanya SIDA ukanita ku banduye agakoko kayitera, AHF urashishikariza urubyiruko kudatinya kugurira udukingirizo mu ruhame kuko isoni zitaguranwa ubuzima.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Agakingirizo, ku wa 13 Gashyantare 2015, bamwe mu rubyiruko bavuze ko badakoresha udukingirizo kubera ipfunwe baterwa no kutugurira mu ruhame.

Hakizimana Ezekias wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko atapfa gutinyuka ngo asabe kugura agakingirizo mu iduka kuko benshi bahita bamenya ko agiye gukora imibonano mpuzabitsina bakamwita umusambanyi.

Ati” Ngura agakingirizo bandeba se? ubwo abambona bagira ngo iki? Banyita umuhehesi! Ndeba uko nihererana nyiri boutique nkamwongorera cyangwa nkahimba irindi zina agakingirizo.”

Ku munsi mpuzamahanga wahariwe agakingirizo urubyiruko rwakanguriwe gukoresha agakingirizo binyujijwe mu mikino

Mu myaka ishize hari hashyizweho uburyo bwo gusangisha rubanda udukingiriizo ahantu hihereye hakoresheje imashini, gusa nyuma byaje kugaragara ko zimwe zasenywe izindi zikarwara umugese.

Ushinzwe ibikorwa byo gukumira no kurwanya SIDA, muei AHF Rwanada Etienne Hakizimana yemeza ko gusangisha abantu udukingirizo ahihereye atari umuti urambye, ahubwo ko kumara abantu amasoni yo kutugurira mu ruhame ari byo byatuma badutinyuka bakadukoresha igihe cyose bibaye ngombwa.”

Ati” Erega isoni zirisha uburozi, igihe cyose umuntu azumva ko agakingirizo atari ikintu gifite agaciro kuko kamurindira ubuzima bizatuma ashobora kugwa mu mutego wo kutagakoresha. Turakangurira urubyiruko n’abandi muri rusange gutinyuka kuko guseba bitaruta ubuzima baba bashyira mu kaga.”

Nyiraneza Juliet we yemeza ko kugura agakingirizo ari kirazira ku bakobwa kuko hagize ugasanganywe bamwita icyomanzi agata ibaba.

Ati” Njye nsanga gutunga agakingirizo ku mukobwa ari kirazira yego nakwemera ko njye n’umukunzi tugakoresha ariko kandi nakamuguriye naba natandukiriye.”

Abakobwa bakanguriwe gutinyuka kugurira abakunzi babo udukingirizo

Umuyobozi wa AHF Rwanda Dr. Horatius Munyampundu avuga ko gutinya agakingirizo kw’abakobwa ari ko kwatumye udukingirizo tw’abagore ducika burundu mu Rwanda.

Dr. Munyampundu yemeza ko kuri ubu agakingirizo gakoreshwa ahanini n’ab’igitsina gabo, abakobwa n’abagore bakabakebura igihe badashaka kugakoresha.

Umuryango AHFwageze mu Rwanda mu 2006, ufasha Minisiteri y’Ubuzima mu bikorwa byo kurwanya SIDA ubinyujije mu bukangurambaga no gufasha mu bigo nderabuzima, n’ibitaro.

Bukuru J.C


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages