Urwo rukingo rukoze ku buryo ruhindura uturemangingo twa muntu tugashyiramo imiterere (DNA) ituma dushobora guhangana no guhashya virusi itera SIDA.
Igeragezwa ry’urwo rukingo ku nkende ryerekanye ko zitashoboraga kwandura ubwoko bwose bwa virusi itera SIDA (HIV) nyuma y’ibyumweru 34 zikingiwe.
Ubusanzwe, inkingo zikoreshwa zirinda abantu bakiri bazima ngo batandura indwara, ariko abo bashakashatsi bavuga ko urwo rukingo ruzagirira akamaro n’abasanzwe baranduye SIDA.
Uyoboye itsinda ry’abo bashakashatsi, Prof Michael Farzan yabwiye BBC ko bagifite imbogamizi zo kumenya neza urugero rw’ubuziranenge urwo rukingo rufite.
Ati” Turi ku ntera ishimishije kurusha abandi mu kurinda abatuye Isi ariko turacyafite ibituzitira, cyane cyane ubuziranenge bwarwo mbere yo kurutera mu bantu benshi. Uru rukingo ruduteye ishema ariko turacyarufitiye impungenge.”
Imbogamizi zihari zirimo kuba uturemangingo tw’uwarutewe duhinduka tukajya dukora abasirikare bica agakoko gatera SIDA kandi abo bashakashatsi ntibaramenya ingaruka byagira ku mubiri.



















TANGA IGITEKEREZO