Abo bashakashatsi bo mu kigo cyo gukumira ibyorezo CDC bavuga ko uwishwe n’iyo ndwara mu mwaka ushize yari yarumwe n’ibirondwe bagakeka ko utwo dusimba ari two dutera iyo ndwara.
Umwe mu baganga bakumira Ibiza Charles Hunt yagize ati” Byadutunguye ntabwo tuzi byinshi kuri iyo virusi. Turacyashakira amakuru ku bigo nderabuzima, birashoboka ko hari abandi banduye iki cyorezo.”
Avuga ko byabasabye igihe kirekire kugira ngo bavumbure iyo virusi iri mu bwoko bwa Thogovirus.
Ubushakashatsi bwerekanye ko umugabo wishwe n’indwara ya Bourbon yari afite imyaka 50 yaje kwa muganga bigaragara yarumwe n’ibirondwe avuga ko afite iseseme n’impiswi, mu minsi itatu agahinda umuriro n’isereri bakamuha umuti witwa doxycycline usanzwe uvura indwara zanduzwa n’ibirondwe.
Ku munsi wa kane yaguye muri Coma ajyanwa mu bitaro apfa ku nyuma y’iminsi 11 arwaye.
Indi virusi yitwa Heartland ijya gusa na Bourbon yagaragaye ku bagabo babiri muri leta ya Missouri mu 2009, icyo gihe nabo bahindaga umuriro, bagahitwa kandi bakarangwa n’intege nke.



















TANGA IGITEKEREZO