00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingano zera muri Musanze zabonye isoko muri AZAM

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 17 February 2013 saa 11:31
Yasuwe :

Abahinzi b’ingano bo mu karere ka Musanze basabwe kongera umusaruro w’ingano kuko zabonewe isoko rigari muri sosiyeti ya AZAM izitunganya.
Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, aganira n’abahinzi bo mu karere ka Musanze yabibukije ko sosiyete yo muri Tanzaniya AZAM izabagurira umusaruro w’ingano bahinga, kandi ko bakwiye kuzongera kuko izo beza ubu zidahagije. Yabijeje kandi ko iryo isoko rifatika, ritanga icyizere cyo gukorana n’abahinzi mu gihe (…)

Abahinzi b’ingano bo mu karere ka Musanze basabwe kongera umusaruro w’ingano kuko zabonewe isoko rigari muri sosiyeti ya AZAM izitunganya.

Emmanuel Hategeka, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, aganira n’abahinzi bo mu karere ka Musanze yabibukije ko sosiyete yo muri Tanzaniya AZAM izabagurira umusaruro w’ingano bahinga, kandi ko bakwiye kuzongera kuko izo beza ubu zidahagije. Yabijeje kandi ko iryo isoko rifatika, ritanga icyizere cyo gukorana n’abahinzi mu gihe kirekire.

Mugenzi Jerome, Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, yasabye inzego z’ibanze gufasha abaturage muri iyi gahunda yo kongera umusaruro bakababa hafi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages