Hari abasomyi ba IGIHE bifuje ko twabashakira ibisobanuro ku bibazo bibazaga bijyanye na virusi itera ubwandu bwa sida, nibwo twegereye Dr Nsabimana Sabin, ukuriye Icyiciro cyo kurwanya Sida mu Kigo cy’igihugu cyita ku buzima(RBC), adufasha kubona ibisubizo nk’inzobere.
Ikibazo cyabajijwe na Kalisa Umusomyi wa IGIHE, Yagize ati: umuntu ugendana virusi ya SIDA akaba anywa imiti igihe cyose (régulièrement) ashobora kumara imyaka ingahe mu gihe yaba aribwo akimara kwandura ?
Dr Nsanzimana Sabin : utangiye imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kare (mbere y uko ugera ku rwego rw uburwayi bita SIDA) yamara imyaka ingana hafi n’iyo wari kuzamara utabana na VIH.
Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu by’Uburayi bwasanze gutangira kare imiti ukiri munsi y imyaka 20 ,wazagira imyaka 80 nibura.
Ubwiyongere bwo kubaho kubera imiti igabanya ubukana bwa virusi itera sida bUrenga 80%. Ariko mu bihugu bikiri mu nzira y amajyambere, imyaka yo kubaho ku babana na virusi itera SIDA igendana n’umwihariko wa buri gihugu n’ubukungu muri rusange.
Ikibazo cy’uwitwa Big kigira giti : Twumvise ko virusi ipfa vuba iyo iri hanze y’umubiri w’umuntu. Ariko hari abvuga ko iyo yapfuye wenda iri nko ku rwembe rwakoreshejwe n’uyirwaye, ngo uwakongera gukoresha urwo rwembe atabizi, iyo virus yari yapfuye ngo isubiye ku maraso y’umuntu iyo virusi yazuka, umuntu akandura. Icyo kibazo cyo kuzuka kwa virusi si kikaba cyabaho no muri za salon de coiffure.
Mutubarize mutubwire niba ibyo aribyo. Ese ubundi iyo virusi yapfa nyuma y’igihe kingana iki ? igihe iri hanze y’ubuzima bw’umuntu ?
Dr Nsanzimana Sabin : Virusi itera SIDA yicwa n’ibintu byinshi: urugero isabune, ubushyuhe bwa degre celsius 70, alcool ,...igihe iri mu gitonyanga cy’amaraso kitaruma ishobora kwanduza undi muntu kuko iba itapfuye, ariko izuba riyivuyeho nyuma y’iminota itanu iba ihagije ngo ipfe.
Muri salon de coiffure rero ho , igihe virus ishobora kwicwa n’ubushyuhe igihe burenze degere 70. Ariko twa tumashini twogosha (tondeuse) tudashyushye nta na alcool bashyizeho cyangwa undi muti ukoreshwa mu kwica mikorobi (detergent) yakoreshejwe mu guhanagura, umuntu ashobora kuhandurira virus itera SIDA, ariko kandi bisaba ko igira aho yinjirira nko mu gikomere cyaba kiri ku mutwe w’uwogoshwa kugira ngo igere mu maraso.



















TANGA IGITEKEREZO