Ikigo cy’ Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kiratangaza ko gifite intego y’uko mu mwaka wa 2015 nta bwandu bwa SIDA buzaba bukirangwa mu bakiri bato no mu bavuka; ariko ibi bikagirwamo uruhare na buri wese.
Dr Muhimpundu ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC avuga ko iyi ntego izagerwaho ku bufatanye n’inzego zitandukanye hanozwa ubukangurambaga, kwimakaza umuco Nyarwanda no gukumira ibyaba byo mbarutso mu kwandura SIDA.
Mu kiganiro cyahuje inzego zitandukanye za Leta n’iz’abikorera, Minisiteri y’ubuzima, imiryango yigenda n’abanyamakuru bemeje ko habaho ubufatanye kugira ngo muri 2015 ubwandu buzabe bungana na 0%.
Ibi biganiro byatanze ingamba zo guca ahantu hadakwiye abantu barara (Lodges), hakaba ubutumwa bwihariye ku bafite ubumuga mu kwirinda SIDA no gukoresha udukingirizo. Abari mu biganiro kandi basabye ko hajya habaho ibiganiro byo kwirinda SIDA mu midugudu, mu mashuri no mu nsengero.
Ikindi bemeje ni uko abafite imyumvire y’uko imiti yabonetse, basobanurirwa ko ari igabanya ubukana atari ikiza, kuko SIDA itarabonerwa umuti ntigire n’urukingo.
Mu tugoroba tw’ababyeyi na ho bifuje ko hashyirwamo inyigisho ku kurwanya SIDA, zikazajya ziganirwaho n’abana ndetse n’ababyeyi. Bavuze ko utugoroba tw’abagabo na two twajyaho tukazabafasha kuganira uburyo bwo kwirinda no kurwanya SIDA.
Ikibazo cy’abicuruza ndetse n’abana b’abakobwa usanga ku migoroba bari kuri za Hoteli no mu tubari, bavuze ko habaho ubufatanye bw’inzego z’umutekano mu kubarwanya no kubibacaho.
Diedonne Ruturwa, umukozi muri mu ishami rya Loni ryo kurwanya SIDA UNAIDS, yavuze ko hagomba gushyirwa imbaraga mu kudacana inyuma kw’abashakanye, bakaganira ku buzima bw’ imyororokere kandi abakora umwuga w’uburaya (baba abagabo cyangwa abagore) bagahabwa inyigisho zibibavanamo.
Dr Muhimpundu Ribakare ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC, yavuze ko ababyeyi bagomba kwisuzumisha bajya kubyara, abanduye bagahabwa imiti ibafasha kubyara abana bazima. Yavuze ko kuri ubu 85% by’ ibigo nderabuzima mu Rwanda bitanga izo serivisi.
Yasabye ko kudakomera ku muco biri mu bituma ubwandu bwiyongera, Ati “Ni ugukomera ku muco nyarwanda( kwifata), uwo binaniye agakoresha ibyo twigiye ku bazungu birimo udukingirizo bigakoreshwa neza.”
Ibi biganiro byiga ku byakorwa mu kurwanya SIDA kugeza mu mwaka wa 2015, byateguwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA, ku bufatanye n’umuryango PANOS Paris ufite intego yo gufasha abanyamakuru mu kurwanya SIDA.



















TANGA IGITEKEREZO