Ibibyimba byo mu nda (myome) ni indwara ikunze kwibasira abagore n’abakobwa, bari hejuru y’imyaka 35 batarabyara n’ababyaye, bafite ikibazo cy’imisemburo (hormones) yitwa "oestrogenes" iba yarabaye myinshi mu mubiri.
Dr Leonard Kagabo umukozi muri Minisiteri y’ubuzima, mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana mu gice gishinze kuboneza urubyaro, yadutangarije ko ibi bibyimba bishobora gufata kuri kimwe mu bice bigize imyanya myibarukiro y’umugore, bishobora kuba birimo amazi imbere (tumeurs cystique) cyangwa bikozwe n’inyama gusa (tumeurs solide), bishobora kandi kuba ari kanseri cyangwa atari yo.
Bimwe mu bimenyetso by’ibibyimba byo mu nda
Kubabara mu kiziba cy’inda,
Kuva bidasanzwe,
Kubura imihango
,
Kugira ubushyuhe budasazwe, hamwe no
Kumva ikibyinba mu nda iyo cyabaye kinini.
Dr Kagabo, yakomeje atubwira ko iyo bigaragaye ko umugore afite icyo kibyimba kandi atwite, bategereza igihe cyo kubyara, bamukuramo umwana, bakabona kubaga cya kibyimba, ariko mu bihugu byateye imbere bashobora ku kibaga umwana akiri mu nda.
Dr Kagabo yagize ati ”Guhitamo uburyo ibyo bibyimba bivurwa, biterwa n’ubunini bwabyo ndetse n’aho biherereye mu mura. Uburyo bukunzwe gukoreshwa ni ukubaga bakabikuramo, ariko bashobora no gutanga imiti ituma bihagarara gukura ariko bikaba bishobora kugaruka.”
Ibi biyimba kandi yo bitavuwe neza bishobora kugira ingaruka zitandukanye zirimo Ubugumba, hamwe no gukuramo inda.
Inama ku bagore n’abakobwa ni ukujya bagana abaganga b’inzobere mu bijyanye n’imyanya myibarukiro, bagasuzumisha uko ubuzima bwabo bw’imyanya myibarukiro buhagaze.



















TANGA IGITEKEREZO