00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyorezo cya Ebola kimaze guhitana abantu barindwi muri Congo Kinshasa

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 18 August 2012 saa 06:48
Yasuwe :

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara indwara y’icyorezo ya Ebola. Minisitiri w’ubuzima, Félix Kabange Numbi, akaba yaratangaje ko iki cyorezo kimaze kugaragara ku bantu 12, barindwi muri bo bakaba bamaze guhitanwa nacyo.
Minisitiri w’Ubuzima muri icyo Gihugu Numbi Felix, yahise asaba abaturage kubahiriza gahunda ijyanye n’isuku ku giti cyabo no muri rusange, kandi bakomeza kuzirikana ko Ebola nta muti nta n’urukingo igira.
Minisitiri Numbi, yanasabye (…)

Minisitiri Numbi, yanasabye abaturage ba Congo muri rusange, kwirinda gukora ku nyamaswa yapfuye mu gihe bayisanze mu ishyamba, kimwe no kurya inyama zayo.

Felix Numbi yakomeje agira ati "Mugomba nanone kwirinda gukora ku maraso, ndetse n’indi myanda y’umurwayi wa Ebola" .

Nkuko Radiyo Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza, iyi ndwara yaherukaga kuvugwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri 2007, aho yari yaragaragaye mu turere twa Mwega na Luebo muri Kasai y’Uburengerazuba, igahitana bantu 168 ku bantu 400 bari barayanduye, mu gihe cy’amezi ane.

Iyi ndwara kandi yari yongeye kugaragara muri Afurika mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga, aho yagaragaye mu gihugu cya Uganda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages