00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imikorere ya bamwe mu bavuzi ba gakondo ikomeje gutera urujijo

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 5 August 2012 saa 02:40
Yasuwe :

Abavuzi ba gakondo bari mu imurikagurisha ku nshuro ya 15 ririmo kubera mu Karere ka Kicukiro, bafite imiti itandukanye ndetse n’imashini zisuzuma indwara izindi zikazivura. Zimwe mu ndwara bavuga ko bavura zikomeje gutera abantu urujijo, bitewe n’amazina baba bazihaye.
Abantu batandukanye IGIHE yasanze aho aba baganga bakorera wasangaga banenga zimwe mu ndwara aba baganga bavuga ko bavura, aho bavugaga ko ntaho bitaniye n’ubutekamutwe.
Zimwe muri izo ndwara zikomeje gutera urujijo (…)

Abavuzi ba gakondo bari mu imurikagurisha ku nshuro ya 15 ririmo kubera mu Karere ka Kicukiro, bafite imiti itandukanye ndetse n’imashini zisuzuma indwara izindi zikazivura. Zimwe mu ndwara bavuga ko bavura zikomeje gutera abantu urujijo, bitewe n’amazina baba bazihaye.

Abantu batandukanye IGIHE yasanze aho aba baganga bakorera wasangaga banenga zimwe mu ndwara aba baganga bavuga ko bavura, aho bavugaga ko ntaho bitaniye n’ubutekamutwe.

Zimwe muri izo ndwara zikomeje gutera urujijo ni:Indwara yo kudaca imyeyo, indwara yo kudakundwa na shobuja, indwara kudakundwa, indwara y’umwaku ni zindi ndwara zitandukanye.

Bamwe mu bantu banyura aho bamwe muri aba baganga baba bari, usanga bibaza ibibazo bitandukanye, aho bamwe bavuga ko ibyo bita ubuzi gakondo babona bishobora kuba ari kimwe n’ubupfumu cyangwa se ari ubutekamutwe.

Bamwe muri aba baganga bafite imashini bifashisha mu gusuzuma indwara ndetse bakanatanga imiti ya gakondo iba iri mu macupa, ariko itagaragaza igihe yakorewe ni gihe izarangirira.

Abantu batandukanye bakomeje kwibaza niba iyo miti iba yujuje ubuziranenge, abandi bakavuga ko aba baganga baba bishakira amaramuko.

Iyo ugeze aho aba baganga gakondo barimo kumurikira ibikorwa byabo usanga abantu babyigana bashaka ko babapima bakamenya uko umubiri wabo uhagaze.

Abagana aba baganga ariko siko bose banyurwa n’ibisobanuro bahabwa ku bisubizo baba bamaze guhabwa, dore ko ibisubizo bisohoka mu mashini biri mu rurimi mu cyongereza) bamwe batabasha kwisobanurira.

Abavuzi batandukanye twasuye aho bakorera, twasanze bamwe muri bo batabasha gusobanura byimazeyo ibisubizo biba byatanzwe n’iyo mashini, bigatuma habaho kutumvikana kw’abarwayi n’aba bavuzi ba gakondo.

Umuganga wa gakondo witwa Maniraguha Martin, yatangarije IGIHE ko ariwe watangiye gukoresha iyi mashini bwa mbere mu Rwanda, hanyuma bagenzi be bagenda bamwigana ngo kandi bamwe muri bo batazi kuyikoresha ngo batumwa neza ni ndimi z’amahanga, ibi bikaba intandaro yo gusobanurira nabi umurwayi no kumuha imiti itajyanye n’uburwayi bwe.

Yakomeje atubwira ko iyi mashini itabeshya ahubwo habeshya abayikoresha batabifitiye ubumenyi.

Maniraguha yatanze urugero, aho ngo umuvuzi umwe ashobora kubwira umurwayi ati “ Urwaye umutima “ undi ati ‘ Ufite amavuta menshi ku mutima””undi ati “ufite urugimbu rurenze urusabwa mu nzira y’amaraso” kandi ngo mu by’ukuri imashini yagaragaje ko umuntu afite urugimbu rwinshi mu nzira y’amaraso, ibi ngo bikaba biterwa ahanini n’ubumenyi buke bamwe muri bo bafite.

Akomeza atangaza ko iyi mashini ari iya gakondo kuko ijyana n’imirire, icyakora ngo ntibona ibitagenda byose mu mubiri. Imikorere y’iyi mashini ngo igaragara ku rubuga rwa interineti rwa www.iridology.com.cn, akaba yaremereye bagenzi be bari kumwe mu imurika gurisha ko azabahugura ku birebana ni mikorere y’iyi mashini ku buntu ngo kuko we yahuguwe ni nzobere mu kuyikoresha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages