Ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryita ku ndwara z’umutima (American Heart Association), ryatangaje ko indwara zifata ishinya iyo zitavuwe neza zishobora gutera uburwayi bw’umutima.
Indwara zifata ishinya ziza ku mwanya wa mbere mu bitera gutakaza amenyo ku bantu bakuru, nk’uko bigaragazwa n’ishyirahamwe ry’abaganga bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ryita ku ndwara y’umutima.
Uretse kuba izi ndwara zifata kandi zikangiza ishinya, zishobora gutuma n’ibindi bice by’umubiri bitandukanye byangirika.
Nk’uko iri shyirahamwe rikomeza ribivuga, ngo ubwandu bw’ishinya (infection of the gum) bushobora gukwirakwira mu bindi bice by’umubiri.
Ubu bushakashatsi bukaba bwarerekanye neza ko indwara zifata ishinya zishobora gutera uburwayi bw’umutima, diyabete, indwara z’amagufwa bita osteoporosis ndetse n’indwara y’ubwonko ifata abari mu zabukuru bita maladie d’alzheimer.
Cyakora ngo n’ubwo izi ndwara zikunze gutera indwara z’umutima, baravuga ko ibi bidakunze kubaho cyane, bakaba basaba abantu bose muri rusange kugira isuku yo mu kanwa ndetse n’iy’amenyo by’umwihariko kugira ngo bizirinde



















TANGA IGITEKEREZO