00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunyara ku buriri kw’abashakanye bishobora gusenya ingo

Yanditswe na

Marie Chanta Nyirabera

Kuya 31 May 2012 saa 12:29
Yasuwe :

Indwara yo kunyara ku buriri ni indwara ikunzwe kurwara abana. Ubu burwayi iyo bwanze gukira umuntu arabukurana. Abantu bakuru barwaye iyi ndwara isenya ingo cyangwa ikazana impagarara.
Urubuga rwa interineti www.creapharma, ruvuga ko umuntu ufite uburwayi bwo kunyara ku buriri iyo adakize hari igihe ayikurana. Akenshi kunyara kuburiri biterwa n’uko imisemburo yo mumubiri ikorana n’uruhago rw’ inkari ikora.
Iyi ndwara ikunze kugaragara nijoro mu gihe umuntu asinziriye, maze umubiri (…)

Indwara yo kunyara ku buriri ni indwara ikunzwe kurwara abana. Ubu burwayi iyo bwanze gukira umuntu arabukurana. Abantu bakuru barwaye iyi ndwara isenya ingo cyangwa ikazana impagarara.

Urubuga rwa interineti www.creapharma, ruvuga ko umuntu ufite uburwayi bwo kunyara ku buriri iyo adakize hari igihe ayikurana. Akenshi kunyara kuburiri biterwa n’uko imisemburo yo mumubiri ikorana n’uruhago rw’ inkari ikora.

Iyi ndwara ikunze kugaragara nijoro mu gihe umuntu asinziriye, maze umubiri ukabura ingufu zo guhagarika inkari umuntu agahita yinyarira.

Urubuga rwa Babylon, rusobanura ko ubu burwayi kubana bato buterwa no gukurikiza umwana vuba, kudakurikirana umwana ngo atozwe kujya ku musarane igihe abishatse, no kuba uruhago rutifata rugahita rurekura inkari.

Kunyara ku buriri ku bantu bakuru ni ikibazo gikomeye, bikaba urukozasoni ku bashakanye, rimwe na rimwe bibaviramo ugusenyuka kw’ingo kubera umwanda w’inkari mu buriri no kunyarira uwo muryamanye. Uburwayi bukunze gufata abana n’abantu bakuru bashaje.

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga bo mu Buyapani, bwagaragaje ko hari intungamubiri ziba mu nkari, maze igihe umuntu asinziriye agushaka kujya kwihagarika. Hari abashaka kujya kwihagarika bakabibasha batinyariye, hari n’abandi batabishobora kuko basanga barangije kunyara ku buriri.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko uruhago rw’inkari n’impyiko bikora kimwe ku muntu muzima ku manywa na nijoro. Mu ijoro impyiko zikora inkari nkeya, maze uruhago rukaba runini kugira ngo rwongere ubushobozi bwo gufata inkari nyinshi.

Amakuru dukesha urubugarwa Babylon, avuga ko kurwanya iyi ndwara umwana atozwa kujya kuri gahunda, akaryamira amasaha amwe, agahabwa ibintu bitarengeje ilitiro ku munsi, akanatozwa kujya kwihagarika kenshi ku munsi.

Abaganiriye n’IGIHE bavuze ko umuntu mukuru urwaye iyi ndara bimutera ipfunywe n’isoni. Iyo ari umugore bimutera ikimwaro imbere y’umugabo we. Akenshi umugabo ushatse umugore atazi ko afite ubu burwayi biramubangamira, akenshi bikaba byamuvira mo kumuharika abandi cyangwa kumusenda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages