Abashakashatsi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangaje ko kwishushanya ku mubiri biri muri bimwe mu bishobora gutera indwara ya kanseri.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, aratangaza ko kwishushanya ku mubiri bishobora gutera indwara ya kanseri, kuko umuti ukoreshwa mugushyira ibi bishushanyo ku mubiri, ukozwe mu ruvange rw’ibinyabutabire bikaba ngo bishobora kugira ingaruka ku ruhu rw’umuntu.
Ibyo binyabutabire bikozwe n’uruvange rw’imiti itandukanye nka Phthalates, Hydrocarbures, ndetse n’inzuma ziremereye.
Imiti ikoreshwa mu gushyira ibi bishushanyo ku mubiri, yaba iya mabara cyangwa iyirabura yose igira ingaruka ku ruhu rw’umuntu, kuburyo bishobora kumuviramo na kanseri y’uruhu.
Aba bashakashatsi kandi bavuga ko miliyoni 45 z’Abanyamerika, bafite ibishushanyo ku mubiri.
Mu bindi bavuze bishobora gutera kanseri y’uruhu harimo ngo nko kuba uri nyamweru ugakubitwa n’izuba kenshi, gukorwaho n’ikinyabutabire cya Arsenic, hamwe no kuvurwa hakoreshejwe uburyo bwa Radiotherapie.



















TANGA IGITEKEREZO